Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, na Minisitiri Juvenal Marizamunda, bakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan (JAF), Major General Yousef A. Al Hnaity, banagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza guha imbaraga imikoranire y’Ibihugu byombi mu bya Gisirikare.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, mu butumwa bwabwo, buvuga ko “Major General Yousef A. Al Hnaity, Umugaba Mukuru w’Ingabo (CJCS) za Jordan the Jordan Armed Forces (JAF), uyu munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakirwa n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh.”
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza buvuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yanasuye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Bugira buti “Ibiganiro byabo, byibanze mu gusuzuma no kongerera imbaraga imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.”
U Rwanda na Jordan, Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo iyo mu rwego rwa Gisirikare.
Muri Mata umwaka ushize, Itsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryari riyobowe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganga, ryagiriye uruzinduko muri Jordan, aho icyo gihe na ryo ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Major General Yousef A. Al Hnaity.
Muri uru ruzinduko kandi, hanabaye Inama y’Itsinda rihuriweho ry’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jordan (JWG/ Joint Working Group) yari igamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’impande zombi mu bya gisirikare mu kwezi k’Ukuboza 2020.
Ni uruzinduko kandi rwari rubaye nyuma y’iminsi micye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa; agiranye ibiganiro na Kompanyi ya JODDB ikora ibijyanye n’ibya gisirikare by’umwihariko mu bijyanye n’ubwirinzi bwa gisirikare mu bitero byo ku butaka, mu kugerageza imbunda n’amasasu, ndetse no mu myitozo ya gisirikare.
Mu ntangiro z’uwo mwaka wa 2024 kandi, Umwami w’Ubwami bwa Jordan, Abdullah II yagiriye uruzinduko mu Rwanda, anakirwa na mugenzi we Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano ahuriweho n’Ibihugu byombi.


RADIOTV10