Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyibanzweho mu biganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yagiranye n’Ubuyobozi bwa RDF

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ibyibanzweho mu biganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yagiranye n’Ubuyobozi bwa RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, na Minisitiri Juvenal Marizamunda, bakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan (JAF), Major General Yousef A. Al Hnaity, banagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza guha imbaraga imikoranire y’Ibihugu byombi mu bya Gisirikare.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, mu butumwa bwabwo, buvuga ko “Major General Yousef A. Al Hnaity, Umugaba Mukuru w’Ingabo (CJCS) za Jordan the Jordan Armed Forces (JAF), uyu munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakirwa n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh.”

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza buvuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yanasuye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Juvenal Marizamunda.

Bugira buti “Ibiganiro byabo, byibanze mu gusuzuma no kongerera imbaraga imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.”

U Rwanda na Jordan, Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo iyo mu rwego rwa Gisirikare.

Muri Mata umwaka ushize, Itsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryari riyobowe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganga, ryagiriye uruzinduko muri Jordan, aho icyo gihe na ryo ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Major General Yousef A. Al Hnaity.

Muri uru ruzinduko kandi, hanabaye Inama y’Itsinda rihuriweho ry’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jordan (JWG/ Joint Working Group) yari igamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’impande zombi mu bya gisirikare mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Ni uruzinduko kandi rwari rubaye nyuma y’iminsi micye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa; agiranye ibiganiro na Kompanyi ya JODDB ikora ibijyanye n’ibya gisirikare by’umwihariko mu bijyanye n’ubwirinzi bwa gisirikare mu bitero byo ku butaka, mu kugerageza imbunda n’amasasu, ndetse no mu myitozo ya gisirikare.

Mu ntangiro z’uwo mwaka wa 2024 kandi, Umwami w’Ubwami bwa Jordan, Abdullah II yagiriye uruzinduko mu Rwanda, anakirwa na mugenzi we Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano ahuriweho n’Ibihugu byombi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yasuye icyicaro gikuru cya RDF
Yanaganiriye na Ministiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Uko amakipe yitwaye yinjira muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahahoro habayemo no gutungurana

Next Post

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwica umugore we n’icyo avuga ko yamuhoye

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwica umugore we n’icyo avuga ko yamuhoye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.