Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye bugamije guteza imbere uyu mukino.
Aba bakiriwe na Minisitiri wa Siporo, barimo Jimmy Mulisa, Eric Nshimirimana, Eugene Murangwa na Haruna Niyonzima ndetse n’abakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abagore.
Amakuru dukesha Minisiteri ya Siporo, avuga ko “Ubuyobozi bwayo bwakiriye ihuriro ry’abahoze ari abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi (FAPA Rwanda).”
Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko habayeho “Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru no gusangiza urubyiruko ubunararibonye binyuze mu mikino y’amashuri, iterambere ry’amakipe y’Igihugu ndetse n’indi mishinga.”
Bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda n’abayikurikiranira hafi, bakunze kuvuga ko inzego zishinzwe uyu mukino zidaha agaciro gakwiye abawunyuzemo, nyamara hari umusanzu bashobora gutanga mu kuwuzamura.
Bavuga ko ibi biri mu bishobora gutuma abari muri uyu mukino batawiyumvamo uko bikwiye, bikanatuma n’umusaruro batanga ukomeza gucumbagira, kuko baba bazi ko na bo nta gaciro bazahabwa.



RADIOTV10











