Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakozi b’ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, barataka inzara ibarembeje kubera kumara igihe kinini badahembwa, bakavuga ko ikibateye impungenge ari uko shampiyona igiye gushyirwaho akadomo, ku buryo bashobora kuzataha amaramasa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe cyavugishije bamwe muri aba bakozi, avuga ko baheruka gukora ku mushahara mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, none amezi atatu akaba yihiritse batazi uko umushahara umera.

Umwe muri aba bakozi batahishe no kuvuga ko inzara n’amadeni bibarembeje, yagize ati “Duheruka guhembwa ukwezi kwa mbere.”

Uyu waganirije iki kinyamakuru, avuga ko hari n’abakozi baherutse gusa nk’abashaka kwivumburira kuba badaheruka guhembwa, ariko nyuma baza kwisubiraho kuko babonaga ntayandi mahitamo.

Yagize ati “Mbere y’umukino wa Rutsiro FC hari abagize ‘staff’ bari banze kujya mu mwiherero, bagiyeyo ubona ko batishimye.”

Ikibateye impungenge cyane, ni ukuba shampiyona ibura iminsi micye ngo irangire, ku buryo bashobora kuzamburwa mu gihe yarangira badahawe amafaranga yabo.

Undi yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gusa nk’ububahumye amaso bukabahemba ukwezi kumwe ariko igihe shampiyona yaba irangiye, bikarangirira aho.

Ati “Ubu birashoboka ko bajya ku gitutu bakaduhemba nk’ukwezi kumwe, ubundi bikaba birarangiye, abantu bose bagahita bigendera, Perezida agakuraho telefoni.”

Ni mu gihe abakinnyi bo baberewemo ibirarane by’umushahara w’ukwezi kumwe kwa kane, kuko mu minsi ishize bahawe imishahara y’amezi abiri (kwa kabiri n’ukwa gatatu) na bo bari baberewemo.

Nubwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée atabashije kuvugana n’iki kinyamakuru kivuga ko cyamugerageje inshuro nyinshi bikananirana, havugwa amakuru ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwizeza abakozi bayo ko butegereje guhabwa amafaranga bugombwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo kuba yarabaye iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro, ubundi bukabishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 8 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

Next Post

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Related Posts

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

by radiotv10
25/06/2025
0

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira...

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

by radiotv10
23/06/2025
0

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w'Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.