Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

radiotv10by radiotv10
20/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n’ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko n’umukinnyi w’umwaka ari uwo muri kiriya Gihugu ukina ku Mugabane w’u Burayi.

Umunya-Morocco akaba na myugariro wa Paris Saint-Germain, Achraf Hakimi, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi wahize abandi muri Afurika (CAF Men’s Player of the Year 2025), nyuma y’umwaka w’igitangaza yagize: yatwaranye na PSG UEFA Champions League, UEFA Super Cup, Ligue 1 na Coupe de France, ndetse anafasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup 2025.

Hakimi kandi yagize uruhare rukomeye mu gufasha Maroc kubona itike y’Igikombe cy’Isi, aba myugariro wa mbere uwegukanye iki gihembo kuva 1973, ndetse aba n’Umunya-Morocco wa mbere ubigezeho kuva Mustapha Hadji mu 1998.

Mu cyiciro cy’abagore, Umunya-Morocco Ghizlane Chebbak na we yegukanye igihembo cya CAF Women’s Player of the Year ku nshuro ya mbere mu mateka ya Maroc. Yabigezeho nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu kugera ku mukino wa nyuma wa WAFCON 2025, aho yanabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, nubwo batwaye umwanya wa kabiri nyuma ya Nigeria.

Yassine Bounou yatorewe kuba Umuzamu mwiza w’umwaka (Men’s Goalkeeper of the Year) nyuma y’umwaka mwiza yagize muri Saudi Arabia, aho yatwaranye n’ikipe ye igikombe cya shampiyona ndetse anitwara neza mu FIFA Club World Cup 2025, aho yanabaye umunyezamu mwiza w’irushanwa.

Mu bagore, Chiamaka Nnadozie wo muri Nigeria yongeye kwegukana igihembo cy’Umuzamu mwiza w’umwaka ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gufasha Nigeria gutwara igikombe cya Afurika WAFCON 2025.

Rutahizamu Fiston Kalala Mayele wo muri DR Congo, ukinira Pyramids FC yo mu Misiri, yahawe igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukina imbere ku mugabane w’Afurika (Men’s Interclub Player of the Year) nyuma yo kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri CAF Champions League 2024/25 no gufasha Pyramids gutwara iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Umutoza Bubista yahawe igihembo cy’Umutoza w’umwaka (CAF Men’s Coach of the Year) nyuma yo guhesha Cape Verde itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu.

Umunya-Morocco Othmane Maammay yegukanye igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukiri muto mu bagabo (Men’s Young Player of the Year), nyuma yo kwitwara neza no gufasha Maroc gutwara FIFA U-20 World Cup 2025.

Umunya-Morocco kazi Doha El Madani yegukanye igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukiri muto mu bagore (Women’s Young Player of the Year). Yatangaje benshi kuko abaye umukinnyi wa mbere utwaye iki gihembo akina Futsal, akaba yarabigezeho nyuma yo gufasha Maroc gutwara Futsal Africa Cup of Nations 2025.

Morocco U-20 yegukanye igihembo cy’Ikipe y’Igihugu y’umwaka (Men’s National Team of the Year). Pyramids FC yegukanye Club of the Year (Ikipe y’umwaka mu bagabo).

Nigeria’s Super Falcons yegukanye igihembo cy’Ikipe y’Igihugu y’abagore y’umwaka (Women’s National Team of the Year).

Igihembo cy’igitego cy’umwaka Goal of the Year, cyatowe n’abafana bonyine, cyegukanywe na Clement Mzize wo muri Tanzania, igitego yatsinze TP Mazembe muri CAF Champions League.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Next Post

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Related Posts

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.