Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Iby’ingenzi ku munyamakuru mushya wa RADIOTV10 uri mu bafite ubunararibonye bwihariye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in SIPORO
0
Iby’ingenzi ku munyamakuru mushya wa RADIOTV10 uri mu bafite ubunararibonye bwihariye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kayiranga Ephrem, izina rizwi na benshi bakurikira amakuru ya siporo mu Rwanda banakunda ubuhanga bwe mu busesenguzi n’ijwi ryo mu gituza. Ubu ni umunyamakuru mushya wa RADIOTV10 mu kiganiro 10 Sports-Urukiko rw’Imikino.

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, abakurikirana ibitangazamakuru bya RADIOTV10 (Radio, Televiziyo, YouTube Channel) bazajya bumva ubusesenguzi n’ibitekerezo by’umunyamakuru Kayiranga Ephrem.

Uyu munyamakuru uri mu beza bari mu Rwanda mu biganiro bya Siporo, yakiriwe kuri uyu wa 02 Ukuboza, akazajya akorana na bagenzi be (Hitimana Jean Claude na Jean Claude Kanyamahanga AKA Kanyizo na Muhimpundu Ishimwe Adelaide) mu Kiganiro 10 Sports.

Ni umunyamakuru ufite ubunararibonye, kuko amaze imyaka 16 mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2008.

Kayiranga Ephrem avuga ko yatangiye akorera iyahoze ari ORINFOR (yaje kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA), akorera Radio y’Abaturage ya Rubavu (RC Rubavu).

Avuga ko asanzwe anafitanye amateka na RADIOTV10, kuko icyo gihe ubwo yakoreraga mu Karere ka Rubavu, yajyaga yifashishwa na Radio 10 mu gutangaza amakuru y’intambara ya M23 yariho icyo gihe.

Yagiye afasha ishami ry’amakuru kuri Radio 10, mu gukurikirana no gutangaza amakuru y’iyi ntambara yaberaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari umunyamakuru w’iki gitangazamakuru, ahubwo ari nk’ugifasha kuko yari yegereye ahagombaga kuva amakuru.

Ati “Amakuru yose y’urugamba yabaga ari hano kuri Radio 10, saa moya za mu gitondo ni bwo bampamagaraga, sinzi icyababwiraga ko batangiye kurasa, amakuru yajyagamo batangiye kurasa […] Radio 10 ni yo radio yigenga natangiye kumvikaniraho i Kigali.”

Yavuye muri ORINFOR muri za 2012 yerecyeza kuri Radio Authentic ishingiye ku myemerere y’idini, ndetse aza no kugirwa umuyobozi w’amakuru n’ibiganiro bya Siporo.

Yanyuze ku bindi bitangazamakuru binyuranye byose yakoragaho ibiganiro bya Siporo birimo Flash FM& TV, Radio& TV1, akomereza ku Ishusho TV, ari na ho yakoreraga ubu.

Kayiranga Ephrem yifashishije Ikinyarwanda kizimije, yavuze ko gukorera RADIOTV10, byahoze mu byifuzo bye. Ati “Ushobora kugera ku isoko rya Nyarugenge […] urabona umuvundo uba uhari, ugashaka parikingi ukayibura kandi Umupolisi ari hafi aho, ukazenguruka rya soko, ukongera ukagaruka ha handi, ukaba wahagenda nk’amasaha atatu, ushaka Parikingi, ariko cyera kabaye Parikingi urayibonye.”

Uyu munyamakuru mushya wa RADIOTV10, yashimiye ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru kuba bwamwakiranye ubwuzu, kandi asezeranya abakunzi bacyo ko aje gufatanya n’abandi kubagezaho amakuru y’umwihariko kandi y’umwimerere nk’uko kibimenyereweho.

IKIGANIRO CYA MBERE CYAGARAGAYEMO UMUNYAMAKURU MUSHYA WA RADIOTV10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + eighteen =

Previous Post

Perezida wa America yafashe icyemezo ku muhungu kinyuranye n’ibyo yari yasezeranyije Abanyamerika

Next Post

Uko byagenze ngo imodoka iparike hejuru y’inzu y’umuturage mu mujyi wa Kigali

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo imodoka iparike hejuru y’inzu y’umuturage mu mujyi wa Kigali

Uko byagenze ngo imodoka iparike hejuru y’inzu y’umuturage mu mujyi wa Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.