Kayiranga Ephrem, izina rizwi na benshi bakurikira amakuru ya siporo mu Rwanda banakunda ubuhanga bwe mu busesenguzi n’ijwi ryo mu gituza. Ubu ni umunyamakuru mushya wa RADIOTV10 mu kiganiro 10 Sports-Urukiko rw’Imikino.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, abakurikirana ibitangazamakuru bya RADIOTV10 (Radio, Televiziyo, YouTube Channel) bazajya bumva ubusesenguzi n’ibitekerezo by’umunyamakuru Kayiranga Ephrem.
Uyu munyamakuru uri mu beza bari mu Rwanda mu biganiro bya Siporo, yakiriwe kuri uyu wa 02 Ukuboza, akazajya akorana na bagenzi be (Hitimana Jean Claude na Jean Claude Kanyamahanga AKA Kanyizo na Muhimpundu Ishimwe Adelaide) mu Kiganiro 10 Sports.
Ni umunyamakuru ufite ubunararibonye, kuko amaze imyaka 16 mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2008.
Kayiranga Ephrem avuga ko yatangiye akorera iyahoze ari ORINFOR (yaje kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA), akorera Radio y’Abaturage ya Rubavu (RC Rubavu).
Avuga ko asanzwe anafitanye amateka na RADIOTV10, kuko icyo gihe ubwo yakoreraga mu Karere ka Rubavu, yajyaga yifashishwa na Radio 10 mu gutangaza amakuru y’intambara ya M23 yariho icyo gihe.
Yagiye afasha ishami ry’amakuru kuri Radio 10, mu gukurikirana no gutangaza amakuru y’iyi ntambara yaberaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari umunyamakuru w’iki gitangazamakuru, ahubwo ari nk’ugifasha kuko yari yegereye ahagombaga kuva amakuru.
Ati “Amakuru yose y’urugamba yabaga ari hano kuri Radio 10, saa moya za mu gitondo ni bwo bampamagaraga, sinzi icyababwiraga ko batangiye kurasa, amakuru yajyagamo batangiye kurasa […] Radio 10 ni yo radio yigenga natangiye kumvikaniraho i Kigali.”
Yavuye muri ORINFOR muri za 2012 yerecyeza kuri Radio Authentic ishingiye ku myemerere y’idini, ndetse aza no kugirwa umuyobozi w’amakuru n’ibiganiro bya Siporo.
Yanyuze ku bindi bitangazamakuru binyuranye byose yakoragaho ibiganiro bya Siporo birimo Flash FM& TV, Radio& TV1, akomereza ku Ishusho TV, ari na ho yakoreraga ubu.
Kayiranga Ephrem yifashishije Ikinyarwanda kizimije, yavuze ko gukorera RADIOTV10, byahoze mu byifuzo bye. Ati “Ushobora kugera ku isoko rya Nyarugenge […] urabona umuvundo uba uhari, ugashaka parikingi ukayibura kandi Umupolisi ari hafi aho, ukazenguruka rya soko, ukongera ukagaruka ha handi, ukaba wahagenda nk’amasaha atatu, ushaka Parikingi, ariko cyera kabaye Parikingi urayibonye.”
Uyu munyamakuru mushya wa RADIOTV10, yashimiye ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru kuba bwamwakiranye ubwuzu, kandi asezeranya abakunzi bacyo ko aje gufatanya n’abandi kubagezaho amakuru y’umwihariko kandi y’umwimerere nk’uko kibimenyereweho.
IKIGANIRO CYA MBERE CYAGARAGAYEMO UMUNYAMAKURU MUSHYA WA RADIOTV10
RADIOTV10