Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Josep “Pep” Guardiola Sala yemeye gushyira umukono ku masezerano mashya y’umwaka atoza ikipe ya Manchester City amazemo imyaka 8. Twibukiranye ibigwi by’uyu mutoza uza mu ba mbere beza ku Isi.

Inkuru yo kuba uyu mutoza w’Umunya-Espagne Pep Guardiola w’imyaka 53, yemeye gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Man City, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, aho yemeye gukomezanya n’iyi kipe yayigezemo muri 2016.

Uyu mutoza yanyuze mu makipe akomeye cyane ku Isi nka FC Barcelone hagati ya 2008 na 2012, atwarana na yo ibikombe 14 birimo bitatu bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”, bibiri bya Copa del Rey, bitatu bya Supercopa de España, bibiri bya UEFA Champions League, bibiri bya UEFA Super Cup na bibiri bya FIFA Club World Cup.

Hagati ya 2013 na 2016, Pep Guardiola, yatoje ikipe ya Bayern Munich, yo mu Budage, atwarana na yo ibikombe birindwi birimo bitatu bya Shampiyona “Bundesliga”, na bibiri by’igikombe cy’igihugu.

Yavuye muri iyi kipe yerekeza mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester City, agitoza n’uyu munsi.

Ikinyamakuru “The Athletic” cyashimangiye ko byarangiye ibyo kongera amasezerano Pep Guardiola, bishyira akadomo ku makuru bamwe bafataga nk’ibihuha dore ko byari bimaze iminsi bivugwa, bamwe bavuga ko bitazakunda nyuma yuko Txiki Begiristain, wari Sporting Director muri Manchester City atangaje ko we azava muri iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Iki kinyamakuru cyongeyeho kandi ko amasezerano ya Pep Guardiola azaba ari amasezerano y’umwaka umwe wa 2025-2026, ashobora no kongerwaho undi mwaka umwe umwe bikaba byageza muri 2027.

Biteganyijwe ko Pep Guardiola azasinya aya masezerano mu minsi micye iri imbere, cyane ko byashimangiwe n’Umunyamakuru Fabrizio Romano, wavuze ko impapuro zose bamaze kuzitegura, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano.

Pep Guardiola, wageze muri Manchester City muri 2016, amaze gutwarana na yo ibikombe 18, birimo bitandatu bya Shampiyona y’Ubwongereza “Premier League”, bibiri bya FA Cup, bine bya Carabao Cup, na kimwe 1 cya UEFA Champions League.

Aya makuru yo kongerera amasezerano Pep Guardiola, atari meza ku ikipe ya Arsenal, dore ko ayitwaye ibikombe bibiri byikurikirana mu myaka ibiri ishize, aje mu gihe ikipe ya Manchester City itamerewe neza muri uyu mwaka w’imikino, cyane ko batsinzwe imikino ine ikurikirana mu marushanwa baheruka gukina, Pep Guardiola akaba ari we mutoza wenyine mu mateka ya Shampiyona y’u Bwongereza, wabashije gufasha ikipe ye gutwara ibikombe bine bya Shampiyona byikurikiranya.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo

Next Post

Ingabo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23 zongerewe igihe

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

Ingabo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23 zongerewe igihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.