Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Josep “Pep” Guardiola Sala yemeye gushyira umukono ku masezerano mashya y’umwaka atoza ikipe ya Manchester City amazemo imyaka 8. Twibukiranye ibigwi by’uyu mutoza uza mu ba mbere beza ku Isi.

Inkuru yo kuba uyu mutoza w’Umunya-Espagne Pep Guardiola w’imyaka 53, yemeye gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Man City, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, aho yemeye gukomezanya n’iyi kipe yayigezemo muri 2016.

Uyu mutoza yanyuze mu makipe akomeye cyane ku Isi nka FC Barcelone hagati ya 2008 na 2012, atwarana na yo ibikombe 14 birimo bitatu bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”, bibiri bya Copa del Rey, bitatu bya Supercopa de España, bibiri bya UEFA Champions League, bibiri bya UEFA Super Cup na bibiri bya FIFA Club World Cup.

Hagati ya 2013 na 2016, Pep Guardiola, yatoje ikipe ya Bayern Munich, yo mu Budage, atwarana na yo ibikombe birindwi birimo bitatu bya Shampiyona “Bundesliga”, na bibiri by’igikombe cy’igihugu.

Yavuye muri iyi kipe yerekeza mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester City, agitoza n’uyu munsi.

Ikinyamakuru “The Athletic” cyashimangiye ko byarangiye ibyo kongera amasezerano Pep Guardiola, bishyira akadomo ku makuru bamwe bafataga nk’ibihuha dore ko byari bimaze iminsi bivugwa, bamwe bavuga ko bitazakunda nyuma yuko Txiki Begiristain, wari Sporting Director muri Manchester City atangaje ko we azava muri iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Iki kinyamakuru cyongeyeho kandi ko amasezerano ya Pep Guardiola azaba ari amasezerano y’umwaka umwe wa 2025-2026, ashobora no kongerwaho undi mwaka umwe umwe bikaba byageza muri 2027.

Biteganyijwe ko Pep Guardiola azasinya aya masezerano mu minsi micye iri imbere, cyane ko byashimangiwe n’Umunyamakuru Fabrizio Romano, wavuze ko impapuro zose bamaze kuzitegura, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano.

Pep Guardiola, wageze muri Manchester City muri 2016, amaze gutwarana na yo ibikombe 18, birimo bitandatu bya Shampiyona y’Ubwongereza “Premier League”, bibiri bya FA Cup, bine bya Carabao Cup, na kimwe 1 cya UEFA Champions League.

Aya makuru yo kongerera amasezerano Pep Guardiola, atari meza ku ikipe ya Arsenal, dore ko ayitwaye ibikombe bibiri byikurikirana mu myaka ibiri ishize, aje mu gihe ikipe ya Manchester City itamerewe neza muri uyu mwaka w’imikino, cyane ko batsinzwe imikino ine ikurikirana mu marushanwa baheruka gukina, Pep Guardiola akaba ari we mutoza wenyine mu mateka ya Shampiyona y’u Bwongereza, wabashije gufasha ikipe ye gutwara ibikombe bine bya Shampiyona byikurikiranya.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo

Next Post

Ingabo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23 zongerewe igihe

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

Ingabo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23 zongerewe igihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.