Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

radiotv10by radiotv10
28/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo ingingo zigamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, zirimo kubaha ubusugire bwa buri Gihugu, no kubuza imirwano.

Aya masezerano yari amaze igihe ategerejwe, yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku ruhande rw’iya DRC, ari mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner, babifashijwemo na mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Marco Antonio Rubio.

Umujyanama Wihariye wa Perezida Donald Trump kuri Afurika, Massad Boulos yagaragaje ingingo nkuru nkuru zikubiye muri aya masezerano, zirimo ko Ibihugu byombi bigomba “kubaha ubusugire” bwa buri kimwe.

Harimo kandi ko habaho “kubuza imirwano”, “guhagarika cyangwa kuvana ingabo mu bikorwa”.

Nanone kandi harimo ingingo irebana n’imitwe yitwaje intwaro yakunze kuba ikibazo, nk’uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda wanabaye intandaro y’ibibazo biri muri Congo, aho ingingo iri muri aya masezerano, ivuga ko hagomba kubaho “kwaka intwaro no kwakira imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta” bigakorwa habanje kugira ibishyirwa ku murongo.

Ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ingingo yo kurandura umutwe wa FDLR atari nshya, ahubwo ko byagiye byemerezwa mu nama zinyuranye, bityo ko igihe kigeze kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Aya masezerano y’amahoro kandi, asaba Ibihugu byombi “gushyiraho uburyo bihuriweho bwo kugenzura umutekano” Hakabaho korohereza no gufasha gucyura impunzi zahungiye hanze y’Igihugu muri DRC, ndetse n’abavuye mu byabo bari imbere mu Gihugu, bakabisubiramo.

Aya masezerano arimo ingingo nyinshi zitari nshya, uretse ivuga ko Ibihugu bigomba no kwemera ko habaho imikoranire n’ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu.

Aya masezerano yashyizweho umukono, mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugirana ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23 bari gufashwamo na Qatar.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko aya masezerano y’amahoro yasinywe azanajyanirana n’ibizava muri ibi biganiro.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya DRC, Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko Igihugu cye gifite ubushake buganisha ku kuba haboneka umuti w’ibibazo buri mu burasirazuba bwacyo, ndetse ko aya masezerano y’amahoro basinye “ntagomba kuguma mu nyandiko no mu magambo yacu gusa, ahubwo akwiye no kugaragarira mu bikorwa byacu. Navuga ko ari bwo akazi gatangiye.”

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ubwo yari mu ntango z’ibi biganiro hagati y’u Rwanda na DRC, yavuze kenshi ko Perezida Trump yifuza gukorana n’akarere ibi Bihugu byombi biherereyemo, kandi ko bitakunda hatari amahoro.

Trump yakiriye Abaminisitiri ku mpande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Next Post

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.