Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye mu y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umwaka w’imikino ushize yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto mu Gihugu cy’iwabo.

Bingi Belo bakunze kwita Tout Puissant attaquant ‘Djogo’ yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, akurikiye abandi barimo Umunyezamu w’umunya-Mali Drissa Kouyaté, Abarundi Musore Prince na Tambwe Gloire Ngongo, Umunya-Tunisia Chelly Mohammed n’Umunya-Rwanda Rushema Chris.

Aba bakinnyi bashya bariyongera kuri Serumogo Ally na Biramahire Abedy bongereye amasezerano muri iyi kipe ya Rayon Sports yasoje umwaka w’imikino wa 2024-2025 iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Chadrack Bingi Belo yageze mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, akaba yatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025.

Mu butumwa buha ikaze uyu mukinnyi, ubuyobozi bwa Rayon bwagize buti “Rayon Sports yabonye rutahizamu w’Umunyekongo w’imyaka 20 Chadrack Bingi Belo wasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Yatsindiye DC Motema Pembe ibitego 23 mu myaka ibiri y’imikino ishize.”

Uyu rutahizamu yakiniraga ikipe ya Darling Club Motema Pembe DCMP y’i Kinshasa, yasoje ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byayiviriyemo kubura itike yo kuzitabira amarushanwa Nyafurika.

Bingi Belo w’imyaka 20 y’amavuko, yabaye umukinnyi muto mwiza muri Shampiyona y’umwaka ushize, aho yatsinze ibitego 13, mu gihe muri shampiyona y’uyu mwaka ya 2025-2025 yatsinze ibitego 10.

Mu kwa munani umwaka ushize 2024, uyu mukinnyi yagiye gukora igeragezwa muri Ghana mu ikipe ya Hearts of Oak, ariko kubera ibihano iyi kipe yari yarafatiwe ntiyashobora kumusinyisha.

Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Paul Muvunyi wigeze kuyobora Rayon, na we yaje mu isinya ry’uyu mukinnyi

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 10 =

Previous Post

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Next Post

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.