• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingezi ku munyezamu mushya waguzwe na Rayon Sports WFC yitegura guhagararira u Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingezi ku munyezamu mushya waguzwe na Rayon Sports WFC yitegura guhagararira u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ndakimana Angeline (Pendo) wari umunyezamu wa AS Kigali WFC, akaba anakinira Ikipe y’Igihugu, yerecyeje muri Rayon Sports izahagarararira u Rwanda muri CAF Champions League y’abari.

Uyu munyezamu wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports y’abari, ayigiyemo avuye muri AS Kigali yari amazemo imyaka ibiri.

Ndakimana Angeline bakunda kwita Pendo, ni umwari w’imyaka 23, yatangiriye umupira muri Kamonyi WFC, yavuyemo yerecyeza muri AS Kigali yavuyemo yerecyeza muri Rayon.

Ni umwe mu banyezamu bafite impano yihariye mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu Rwanda akaba anafite ubunararibonye, dore ko yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu kuva muri 2019.

Rayon Sports WFC yegukanye uyu munyezamu, umwaka ushize yagiye igorwa n’urwego rw’abanyezamu yarı ifite, kuko iherutse no gusezerera babiri muri batatu yari ifite.

Rayon Sports y’abagire ikomeje kwiyubaka kuko izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League y’abari n’abategarugori, nyuma y’uko yegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino ya 2023-2024.

Nyuma yo kugura uyu munyezamu, biteganyijwe ko Rayon Sports WFC iatangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, aho izajya iyikorera Sitade ya Skol iherereye mu Nzove.

Pendo ubu yagiye muri Rayon mu masezerano y’imyaka ibiri

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 8 =

Previous Post

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kubera uko bitwaye imbere ya M23

Next Post

U Rwanda razakomeza kubaho mu mahoro- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizabatokoreza umutekano

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
U Rwanda razakomeza kubaho mu mahoro- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizabatokoreza umutekano

U Rwanda razakomeza kubaho mu mahoro- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizabatokoreza umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.