Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye intsinzi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinze iya Zimbabwe mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Ni ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu Mugisha Gilbert wujuje ibitego bine amaze gutsindira ikipe y’Igihugu, kikaba ari igitego cya gatanu, Ikipe y’u Rwanda ibonye muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, na yo ikaba yaratsinzwemo ibitego bitanu.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 40’ ubwo Ikipe y’u Rwanda yari imaze guhana ku ikosa ryari ryakozwe n’abakinnyi ba Zimbabwe aho umupira wari utewe na Kwizera Jojea, waruhukiye muri ba myugariro ba Zimbabwe, ugahita werecyeza kuri Mugisha Gilbert wari uhagaze neza ari wenyine agahita atera umupira muremure waruhukiye mu ncundura z’umunyezamu wa Zimbabwe.
Ni umukino Ikipe y’u Rwanda yagiye gukina, nyuma y’iminsi micye itsinzwe n’iya Nigeria igitego 1-0 yatsindiwe muri Nigeria yari yakiriye umukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, mbere y’uyu mukino ryari ryatangaje ko ikipe y’u Rwanda igomba kuwutsinda byanga byakunda, aho ryakoresheje ubutumwa bugira buti “This is a do or die game, Umukino wa ngombwa cyane.”
Ni intsinzi ya mbere y’Umutoza Adel Amrouche kuva yatangira gutoza iyi kipe muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, inatumye igitutu cyari kimuriho kigabanuka, dore ko yari ataratsinda umukino n’umwe.
Nyuma y’uyu mukino, mbere yuko haba ugomba guhuza Afurika y’Epfo na Nigeria uteganyijwe saa kumi n’ebyiri, u Rwanda rwahise rugira amanota 11, mu gihe Zimbabwe igize amanota ane (4) ari na yo ya nyuma muri iri tsinda C.
Ikipe ya Afurika y’Epfo iyoboye iri trinsa, ifite amanota 16, mu gihe Nigeria bigiye guhura ifite amanota 10 mbere yuko haba uyu mukino, naho Lesotho ikaba ifite amanota atandatu ikaba iya gatanu, mbere yuko ihura na Benin mu mukino uba saa tatu ku masaha yo mu Rwanda.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Ntwari Fiacre, Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Biramahire Abeddy.


RADIOTV10