Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

radiotv10by radiotv10
09/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye intsinzi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinze iya Zimbabwe mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.

Ni ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu Mugisha Gilbert wujuje ibitego bine amaze gutsindira ikipe y’Igihugu, kikaba ari igitego cya gatanu, Ikipe y’u Rwanda ibonye muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, na yo ikaba yaratsinzwemo ibitego bitanu.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 40’ ubwo Ikipe y’u Rwanda yari imaze guhana ku ikosa ryari ryakozwe n’abakinnyi ba Zimbabwe aho umupira wari utewe na Kwizera Jojea, waruhukiye muri ba myugariro ba Zimbabwe, ugahita werecyeza kuri Mugisha Gilbert wari uhagaze neza ari wenyine agahita atera umupira muremure waruhukiye mu ncundura z’umunyezamu wa Zimbabwe.

Ni umukino Ikipe y’u Rwanda yagiye gukina, nyuma y’iminsi micye itsinzwe n’iya Nigeria igitego 1-0 yatsindiwe muri Nigeria yari yakiriye umukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, mbere y’uyu mukino ryari ryatangaje ko ikipe y’u Rwanda igomba kuwutsinda byanga byakunda, aho ryakoresheje ubutumwa bugira buti “This is a do or die game, Umukino wa ngombwa cyane.”

Ni intsinzi ya mbere y’Umutoza Adel Amrouche kuva yatangira gutoza iyi kipe muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, inatumye igitutu cyari kimuriho kigabanuka, dore ko yari ataratsinda umukino n’umwe.

Nyuma y’uyu mukino, mbere yuko haba ugomba guhuza Afurika y’Epfo na Nigeria uteganyijwe saa kumi n’ebyiri, u Rwanda rwahise rugira amanota 11, mu gihe Zimbabwe igize amanota ane (4) ari na yo ya nyuma muri iri tsinda C.

Ikipe ya Afurika y’Epfo iyoboye iri trinsa, ifite amanota 16, mu gihe Nigeria bigiye guhura ifite amanota 10 mbere yuko haba uyu mukino, naho Lesotho ikaba ifite amanota atandatu ikaba iya gatanu, mbere yuko ihura na Benin mu mukino uba saa tatu ku masaha yo mu Rwanda.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Ntwari Fiacre, Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Biramahire Abeddy.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
Mugisha Gilbert yaboneye u Rwanda igitego kimwe cyatanze itandukaniro muri uyu mukino

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 10 =

Previous Post

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Next Post

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Related Posts

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

IZIHERUKA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima
MU RWANDA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.