• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyishimo byatashye mu ikipe ikomeye i Burayi uwari Umuyobozi wayo we biba agahinda

radiotv10by radiotv10
27/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyishimo byatashye mu ikipe ikomeye i Burayi uwari Umuyobozi wayo we biba agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Oliver Khan wari Umuyobozi Mukuru (CEO) w’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, yirukanywe kuri uyu mwanya, nyuma yuko iyi kipe itwaye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Oliver Khan, Umudage w’imyaka 53 yanabaye umunyezamu wa Bayern Munich kuva mu 1994 kugeza muri 2008.

Yabaye Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe yakiniye muri 2021, nyuma yo kwegura kwa Karl-Heinz Rummenigge.

Oliver Khan yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru, kuri uyu wa Gatandatu nyuma yuko iyi kipe ya Bayern Munich itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Budage, German Bundesliga 2022-2023.

Yahise asimburwa na mugenzi we Umudage Jan-Christian Dreesen w’imyaka 56, ugiye guhita amukorera mu ngata mu kuyobora iyi kipe yegukanye igikombe.

Oliver Khan wiruaknywe ntiyanitabiriye umukino usoza Shampiyona aho Bayern Munich yasuyemo FC Cologne, ikanahatwarira igikombe.

Si Oliver Khan wenyine wirukanywe, kuko na Hassan Salihamidzic, wari ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Bayern Munich na we yeretswe umuryango usohoka.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + three =

Previous Post

IFOTO: Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda yagaragaye mu modoka y’akataraboneka

Next Post

Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana

Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.