Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

radiotv10by radiotv10
25/11/2025
in MU RWANDA
0
Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w’umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo iminsi ibiri, bagakeka ko yaba yarishwe akaza kujugunywamo n’abantu bataramenyekana.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Mushirarungu muri uyu Murenge wa Rwabicuma.

Uru rupfu rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abaturage bafataga umwanzuro wo gukingura inzu bari bamaze iminsi bumvamo umunuko udasanzwe kandi yararimo ifungishije ingufuri.

Nyirangendahimana yagize ati “Iyi nzu twari tuzi ko itakibamo abantu kuko yahoraga ikinze kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, uwahabaga yaragiye. Tumaze iminsi twumva umunuko bikatuyobera, none dusanze harimo umurambo. Turasaba ko hamenyekana uwabikoze niba koko uyu muntu yarishwe.”

Undi muturage witwa Hategekimana na we ati “Birababaje kubona umuntu apfa gutya ntihamenyekane icyabaye. Twabonye inzu ikinze, tukumva umunuko ariko ntitwari tuzi ko harimo umuntu. Turifuza ko iperereza rikomeye ryakorwa, uwabigizemo uruhare akamenyekana.”

Mukandayisenga Consolee yagize ati “Kuba umuntu apfa akajugunywa muri iyi nzu ntitugomba kubifata nk’ibisanzwe. Abashinzwe umutekano nibadufashe hamenyekane ukuri.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko hamaze gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Yagize ati “Amakuru yamenyekanye, Polisi na RIB bahageze, hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma rizagaragaza icyamwishe.”

Abaturage bo mu Murenge wa Rwabicuma barasaba inzego z’umutekano ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe ababa baragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bakavuga ko uyu nyakwigendera batari bamuzi. Gusa Polisi y’u Rwanda ivuga ko amakuru bahawe na ny’iri nzu agaragaza ko uyu nyakwigendera avuka mu karere ka Nyamagabe.

Abaturage baguye mu kantu
Bakeka ko nyakwigendera yaba yarishwe bakaza kumujugunya muri iriya nzu

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + one =

Previous Post

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

IZIHERUKA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu
MU RWANDA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

24/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.