Nyiransengiyumva Valentine ukomeje kwamamara mu ndirimbo ‘Dore imbogo dore Imapala,…twamwakiriye live mu makuru, avuga ko ubuhanzi bwe bugamije kwiteza imbere no guteza imbere urubyiruko.
Uyu mukobwa umaze kuba ikimenyabose ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na TV10 mu makuru yatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, yavuze ko asanzwe ari umuhanzi.
Ubuhanzi bwe buzwi na benshi ubu ni ubw’indirimbo ‘Dore imbogo dore imvubu dore impala, uhuhuuuuu…” aho iyi ndirimbo ikomeje kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iki kiganiro na TV10 yakoze mu muhogo aturirimbira iyi ndirimbo ndetse asobanura ko yayiririmbye kubera inyamaswa ziba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zisanzwe zibana neza yaba into ndetse n’inini.
Vava avuga ko ibi bihangano bye atari urwenya ahubwo ko ari ubuhanzi bushingiye ku byo agenda abona bifatika.
Ati “Nkora indirimbo nshingiye ku byo mbona ku byo numvise by’ukuri.”
Avuga ko intego ye muri uru rugendo rw’ubuhanzi bwe, ari uguharanira “kwiteza imbere ndetse no guteza imbere urubyiruko.”
Avuga ko yishimiye kuba yaratangiye kwamamara ndetse ko n’iwabo mugace atuyemo babyakiriye neza.
Ati “N’ab’iwacu barampamagara bakambwira ngo ‘courage kabisa’.”
Vava waje muri Kigali aturutse mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, ubwo yari aje kumenyekanisha ibihangano bye, avuga ko asanzwe afite indirimbo yise i Roma kandi ko ikunzwe cyane, ubu akaba yatangiye kuyitunganyiriza muri studio ndetse akaba yatangiye no kuyifatira amashusho.
KURIKIRA IKIGANIRO TWAGIRANYE MU MAKURU
RADIOTV10