Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in MU RWANDA
0
Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, Polisi y’u Rwanda iravuga ko yamaze guta muri yombi bane bakekwaho kuba bamwe muri aba, bakaba bari kubazwa.

Iri tsinda ryiyise Longotani, ryakoze iki gikorwa mu gitondo ahagana saa tatu mu Mudugudu wa Gakondokondo mu Kagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi.

Amakuru ava mu baturage batuye muri aka gace, avuva ko iri tsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’ibisongo, ryateye abaturage bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’abari mu mirima yabo, bagakizwa n’amaguru.

Iri tsinda kandi ryanirukankanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sholi wari uri kuri moto, ubundi ayivaho ariruka ajya kwishisha mu nzu y’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko insoresore ziri hagati ya 20 na 30 zigize iri tsinda, zahoze zikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko zikaza kwirukanwa.

Yavuze ko nyuma yuko izi nsoresore zikoze kiriya gikorwa, abaturage bahamagaye Polisi, na yo igatabarana ingoga, igahita itangira iperereza ifatanyije n’izindi nzego.

CIP Hassan yagize ati “Polisi yahawe amakuru, ijyayo ubu Inzego z’Ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abagera kuri bane kandi barimo kubazwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko izi nsoresore zakomerekeje umuturage umwe wahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima kugira ngo yitabyweho n’abaganga.

CIP Hassan yasabye abishoye muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage kubireka, kuko bidashobora kubahira, kandi ko inzego z’umutekano na zo ziri maso, ku buryo abazabifatirwamo bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.

Abaturage babonye iri tsinda, bavuga ko ryazanye imbaraga nyinshi, bigatera igihunga abaribonye kuko ryari ryitwaje intwaro gakondo, ndetse bamwe bakikanga ko ari igitero.

Umwe mu babonye iri tsinda akanumva ibyo izi nsoresore zavugaga, yagize ati “Njye numvaga umuntu babonye imbere yabo bavuga ngo tema tema.”

Aba baturage kandi bavuga ko umuntu umwe watemwe n’iri tsinda, bamukomerekeje bikomeye, ku buryo banafite impungenge ko arokoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Behind Every Success, There’s a Woman

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi mushya, n'Abanyamabanga ba Leta babiri barimo...

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

by radiotv10
01/12/2025
0

Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu...

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

by radiotv10
01/12/2025
0

Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi, barimo uwakundaga kumubwira...

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya...

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu bikorwa...

IZIHERUKA

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda
MU RWANDA

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

by radiotv10
02/12/2025
0

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

02/12/2025
Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

02/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

01/12/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

01/12/2025
Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

01/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Behind Every Success, There’s a Woman

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.