Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyateye Umusirikare mu Ngabo za Congo kubyuka arasa urufaya rw’amasasu muri bagenzi be

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyateye Umusirikare mu Ngabo za Congo kubyuka arasa urufaya rw’amasasu muri bagenzi be
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare umwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe amasasu menshi muri bagenzi be, yicamo babiri, abandi icyenda (9) barakomereka bikabije, aho bivugwa ko yabitewe n’ubusinzi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 mu gace ka Mungazi muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu musirikare yarashe bagenzi be mu gitondo cya kare, aho amakuru avuga ko yari yasinze inzoga yaraye anyoye ijoro ryose.

Amakuru aturuka ahabereye iki gikorwa, avuga ko muri uko kurasa muri bagenzi be, abasirikare babiri bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi icyenda (9) bakomeretse cyane bagahita bajyanwa kwa muganga, bakaba bari kwitabwaho.

Urusaku rw’amasasu yarashwe n’uyu musirikare, rwakanguye abaturage batuye muri aka gace gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, aho babanje kwikanga ari igitero cy’abarwanyi ba AFC/M23 bafite ibirindiro mu gace kari hafi y’aka kabereyemo iki gikorwa.

Uyu musirikare wa FRDC yahise atabwa muri yombi kugira ngo aryozwe ibi yakoze, mu gihe abakomeretse bahise boherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kibua kugira ngo bitabweho n’abaganga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eleven =

Previous Post

Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Next Post

UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.