Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports WFC, bafashe icyemezo cyo guhagarika inshingano zabo, ku mpamvu zo kuba badaheruka guhembwa no guhabwa uduhimbazamusyi.
Abatoza bafashe iki cyemezo cyo kwegura, barimo Rwaka Claude wari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports y’abagore, umwungirije ndetse n’umutoza w’abanyezamu.
Ni icyemezo bafashe habura iminsi micye ngo iyi kipe ikine umukino w’ishiraniro uzayihuza na AS Kigali WFC mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore uzaba ku wa Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025.
Amakuru avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’aba batora, nyuma yuko bamaze amezi atatu batazi uko umushahara umera, ndetse bakaba bataranahawe uduhimbazamusyi (Prime) tw’imikino itanu, kimwe n’ibindi birarane babarimo by’umwaka ushize.
Aba batoza b’ikipe ya Rayon Sports y’abagore, beguye nyuma y’iminsi micye, Umunya-Tunisia Sellami Quanane wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports y’abagabo, na we asezeye.
Amakuru yavugaga ko uyu mutoza yasezeye ku mpamvu ngo y’uburwayi bw’umugore we, mu gihe hari andi makuru yagiye hanze avuga ko yabitewe no kutishimira imihembere y’iyi kipe iri kuvugwamo ibibazo by’amikoro.
RADIOTV10