Abantu bane bakurikiranyweho kwica umuturage bamurogeye mu nzoga bamuhoye kuba na we baramushinjaga kuroga umuturanyi we mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, Umucamanza yemeje ko abaregwa uko ari bane bafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze icyaha bakurikiranyweho.
Icyaha bakurikiranyweho cyabaye umwaka ushize, tariki 09 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Mbahe mu Murenge wa Masaka.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje imiterere y’iki cyaha, bwavuze ko umwe muri aba bantu yasangiye inzoga n’umugore witwa Mukantagara Euphrasie witabye Imana kuri iriya tariki ya 09 Ukwakira 2022.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mazimpaka Patrick [umwe mu baregwa] yaguriye inzoga nyakwigendera akamushyiriramo uburozi, undi yayinywa agatangira kuribwa mu nda no kuzengera, nyuma y’iminota 30 ubwo bari bamujyanye kwa muganga, akaza kwitaba Imana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare ubwo Umucamanza yasomaga icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo, yagarutse ku byatangarijwe mu iburanisha, avuga ko mu ibazwa ryo mu bugenzacyaha, uregwa icyaha cyo kuroga, yabyemeye ko yabikoze kubera ikiraka yari yahawe kuko yari yizejwe kuzahembwa miliyoni 1 Frw.
Umucamanza yavuze ko hagendewe kuri ibi byatangarijwe mu mabazwa ndetse no kuba abaregwa bakurikiranyweho icyaha gikomeye, bagomba kuburana bafunzwe by’agateganyo.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuriye Urukiko ko hakozwe iperereza ku kabari kanywereyemo inzoga yahitanye nyakwigendera, ryagaragaje ko icupa ryanywereyemo uwitabye Imana, barisanzemo amatende n’utuntu tumeze nk’ifu mu gihe iyo nzoga ya Skol itabamo ibintu nk’ibyo.
Abandi bantu batatu muri aba bane, bakekwaho kuba ikitso mu cyaha cyo kwica umuntu bamuroze, mu gihe umwe ari we Mazimpaka akurikiranyweho icyaha cyo kuroga nyakwigendera.
Uyu Mazimpaka mu mabazwa we wavugaga ko yari yarahawe ikiraka cyo kwivugana nyakwigendera akazahabwa Miliyoni 1 Frw, avugwaho kuba yarabanje kureshyareshya nyakwigendera amushukashuka ko ari umusirikare, ubundi akaza kujya kumugurira inzoga ari na bwo yamushyiriyemo ubwo burozi.
Nubwo abaregwa mu mabazwa yo mu Bugenzacyaha bemeye ibyaha, bageze mu rukiko barabihakanye, bamwe bavuga ko babyemejwe n’igitutu bashyizweho.
RADIOTV10