Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyemezo cya mbere cyafashwe mu rubanza rw’abaregwa amarozi yatangiwe mu nzoga

radiotv10by radiotv10
14/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane bakurikiranyweho kwica umuturage bamurogeye mu nzoga bamuhoye kuba na we baramushinjaga kuroga umuturanyi we mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, Umucamanza yemeje ko abaregwa uko ari bane bafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze icyaha bakurikiranyweho.

Icyaha bakurikiranyweho cyabaye umwaka ushize, tariki 09 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Mbahe mu Murenge wa Masaka.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje imiterere y’iki cyaha, bwavuze ko umwe muri aba bantu yasangiye inzoga n’umugore witwa Mukantagara Euphrasie witabye Imana kuri iriya tariki ya 09 Ukwakira 2022.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mazimpaka Patrick [umwe mu baregwa] yaguriye inzoga nyakwigendera akamushyiriramo uburozi, undi yayinywa agatangira kuribwa mu nda no kuzengera, nyuma y’iminota 30 ubwo bari bamujyanye kwa muganga, akaza kwitaba Imana.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare ubwo Umucamanza yasomaga icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo, yagarutse ku byatangarijwe mu iburanisha, avuga ko mu ibazwa ryo mu bugenzacyaha, uregwa icyaha cyo kuroga, yabyemeye ko yabikoze kubera ikiraka yari yahawe kuko yari yizejwe kuzahembwa miliyoni 1 Frw.

Umucamanza yavuze ko hagendewe kuri ibi byatangarijwe mu mabazwa ndetse no kuba abaregwa bakurikiranyweho icyaha gikomeye, bagomba kuburana bafunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuriye Urukiko ko hakozwe iperereza ku kabari kanywereyemo inzoga yahitanye nyakwigendera, ryagaragaje ko icupa ryanywereyemo uwitabye Imana, barisanzemo amatende n’utuntu tumeze nk’ifu mu gihe iyo nzoga ya Skol itabamo ibintu nk’ibyo.

Abandi bantu batatu muri aba bane, bakekwaho kuba ikitso mu cyaha cyo kwica umuntu bamuroze, mu gihe umwe ari we Mazimpaka akurikiranyweho icyaha cyo kuroga nyakwigendera.

Uyu Mazimpaka mu mabazwa we wavugaga ko yari yarahawe ikiraka cyo kwivugana nyakwigendera akazahabwa Miliyoni 1 Frw, avugwaho kuba yarabanje kureshyareshya nyakwigendera amushukashuka ko ari umusirikare, ubundi akaza kujya kumugurira inzoga ari na bwo yamushyiriyemo ubwo burozi.

Nubwo abaregwa mu mabazwa yo mu Bugenzacyaha bemeye ibyaha, bageze mu rukiko barabihakanye, bamwe bavuga ko babyemejwe n’igitutu bashyizweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − four =

Previous Post

Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye

Next Post

Kigali: Amayobera ku mugabo basanze mu cyuzi cy’amafi yapfuye

Related Posts

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya
FOOTBALL

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

20/01/2026
Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

20/01/2026
Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Amayobera ku mugabo basanze mu cyuzi cy’amafi yapfuye

Kigali: Amayobera ku mugabo basanze mu cyuzi cy’amafi yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.