Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga ko babuze uko basubirayo nyuma yuko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga umupaka.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera i Burundi, kiravuga ko i Bujumbura hari kubarirwa Abanyekongo benshi bahunze imirwano yari imaze igihe muri Uvira mbere ya tariki 10 Ukuboza 2025 ubwo AFC/M23 yafataga uyu Mujyi wo muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari kandi bamwe mu Banyekongo bari binjiye i Burundi mu buryo bunyuze mu nzira zemewe, bagiye mu bikorwa binyuranye nko kwivuza, mu bucuruzi, ingendo zisanzwe cyangwa gusura abo mu miryango yabo.
Iki kinyamakuru kiravuga ko kuva AFC/M23 yafata uriya mujyi, Leta y’u Burundi na yo igahita ifata icyemezo cyo gufunga umupaka, aba Banyekongo babuze uko basubira iwabo.
Ni mu gihe kandi n’ubundi mu bice bimwe na bimwe muri Kivu y’Epfo, bikomeje gututumbamo ibibazo by’umutekano bituma hari Abanyekongo bahunga intambara, aho abari guhunga barimo abo mu bice nka Makoboro, Lusenda, Mboko, na Baraka, byo muri Teritwari za Uvira na Fizi.
Aba Banyekongo bari kujya gushaka ubuhungiro mu Burundi, banyuze inzira z’ikiyaka cya Tanganyika, dore ko ari imwe mu nzira isigiye ishoboka yo kwambuka.
Samuel, umwe mu Banyekongo wo muri Uvira wari wagiye i Bujumbura agiye kwivuza, yavuze ko afite agahinda nyuma yo kubura uko asubira iwabo.
Yagize ati “Naje i Bujumbura nje kwivuza. Ubwo numvaga ko ibintu bikomeye muri Uvira, nafashe icyemezo cyo kujya kureba umugore n’abana banjye. Ubwo nageraga i Gatumba, abakozi b’u Burundi bambwiye ko Umupaka wafunzwe, nsubira i Bujumbura. Naguye mu kantu, nta n’ubwo nzi niba umuryango wanjye ukiriho.”
Undi witwa Kituza, umucuruzi ukomoka muri Uvura, yavuze ko na we ubwo yasubiraga iwe, yabwiye ko ibintu byose byafunzwe.
Ati “Byabaye ngombwa ko nsubira i Bujumbura. Nagerageje kubasobanurira ko mfite umuryango muri Uvira, kandi ko ibintu bitameze neza hariya, ko nifuza kujya kuwureba. Nibapfa nzapfane na bo, nitunarokoka tuzarokokere hamwe. Ariko ntacyo bamfashije.”
SOS Médias Burundi ivuga ko hagati ya tariki 05 n’iya 11 Ukuboza 2025, u Burundi bwari bumaze kwakira abantu ibihumbi 40 bari bahunze muri icyo cyumweru kimwe.
RADIOTV10








