Urukiko rw’Ubujurire rw’i London mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda yo kohereza abimukira baturutse muri iki Gihugu, bagombaga koherezwa mu Rwanda, inyuranyije n’amategeko.
Ni icyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 cyaje kivuguruza icyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu Bwongereza.
U Rwanda n’u Bwongereza byari byagiranye amasezerano yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize wa 2022, wo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro bagiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni umugambi wari ugamije kurengera abimukira, gusa bamwe mu biganjemo abarwanya u Rwanda bakaba barahise bahaguruka bawurwanya ndetse banashyigikirwa n’imiryango inyuranye ku Isi.
Muri Kamena umwaka ushize, indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere, yahagaritswe igitaraganya ubwo yari iri ku kibuga cy’Indege cya Wiltshire nyuma y’uko byari bitegetswe n’ Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi [European Court of Human Rights].
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Urukiko Rukuru rw’i London rwo rwari rwahaye umugisha iyi gahunda, ariko abari barwiyambaje, bahita bujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire ari na rwo rwanzuye ko uyu mugambi unyuranyije n’amategeko.
Ubwo batangazaga icyemezo cy’Urukiko, Inteko y’Abacamanza batatu, yemeje ku bwiganze bwa benshi ko u Rwanda rudashobora gufatwa nk’Igihugu “cya gatatu” gifite umutekano wizewe ku buryo ari cyo cyakoherezwamo abavuye mu Bihugu byabo bahunze ibibazo.
Umucamanza Ian Burnett wasomye iki cyemezo yagize ati “Hari ibibazo muri gahunda y’abimukira mu Rwanda bituma tubona ko hari impungenge ko abantu bazoherezwa mu Rwanda, bazasubira mu Bihugu bakomokamo kandi barabivuyemo bafite ibibazo byo gufatwa nabi.”
Umucamanza Burnett kandi yavuze ko ari we wenyine utemera kimwe na bagenzi be babiri kuri iyi ngingo.
RADIOTV10