Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyizere kirahari ku kibazo gituma abaka inguzanyo Banki bahomba bamwe bagaterezwa cyamunara

radiotv10by radiotv10
24/08/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Icyizere kirahari ku kibazo gituma abaka inguzanyo Banki bahomba bamwe bagaterezwa cyamunara
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage barasaba ko amabanki yagabanya inyungu ku nguzanyo, kuko ikiri hejuru bituma bamwe batinya kwaka inguzanyo, ndetse n’abazatse bamwe bakagwa mu bihombo bituma imitungo yabo itezwa cyamunara, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hari ibiri gukorwa bizatuma inyungu igabanuka.

Imibare igaragaza ko impuzandengo y’inyungu amabanki yaka ku nguzanyo, ari 15.81%. Uyu mubare ugaragazwa n’abaturage ko akiri hejuru kuko ubagusha mu gihombo.

Umwe mu batse inguzanyo akananirwa kuyishyura kubera inyungu iri hejuru, yabwiye RADIOTV10 ko byatumye agwa mu uhurizo rikomeye.

Yagize ati “Kubera inyungu ku nguzanyo y’umurengera byatumye nanirwa kwishyura icyakora nza gufata n’andi mafaranga nari nizigamiye ku ruhande mbona ndishyuye. Twifuza ko amabanki yagabanya inyungu ku nguzanyo.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi avuga ko mu gushyiraho igipimo cy’inyungu ku nguzanyo, hari byinshi biba byagendeweho kugira ngo na Banki itisanga mu bihombo.

Ati “Iyo dushyiraho ibiciro tureba ku bintu byinshi, tureba ku kiguzi cy’amafaranga aho tuyakura n’ibyo tuyakoresha byose turabireba tukabona gushyiraho igiciro.”

Karusisi avuga ko inyungu ku nguzanyo iyi Banki yaka abaturage iri hasi ugereranyije n’uko bihagaze mu bindi Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Impuguke mu bukungu, Ruziga Emmanuel Masantura agaragaza ko amabanki yagakwiye gufungura ihiganwa mu bucuruzi kugira ngo abaturage bafate inguzanyo mu buryo buborohereye.

Ati “Ikiguzi cy’inguzanyo uyu munsi mu Rwanda wavuga ko kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’Abanyarwanda n’inyungu iva mu gushora imari iyo bigurije aya mafaranga. Byaba byiza habaye gufunguka kw’ihatana ry’amabanki ku isoko kugira ngo amabanki areshye abaturage bitewe no kumanura ibiciro ku nguzanyo.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwagomba atanga icyizere ko mu bihe biri imbere inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki zizagenda zimanuka bitewe no kunoza imikorere.

Ati “Abantu imyenda barayifata bigakomeza bizamuka, ntabwo abananirwa kwishyura imyenda bari hejuru, nta bintu tubona bidasanzwe bitera ibibazo mu gufata amafaranga kubera yuko inyungu ziri hejuru, uko ubukungu bugenda butera imbere ni uko umubare w’amafaranga ugenda uboneka, uko abantu bagenda banoza imikorere yabo, ni nako inyungu zizagenda zigabanuka.”

Nubwo Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko abaturage bafata imyenda bakomeza kuzamuka ndetse n’abagira ubushobozi bwo kuyishyura neza bari hejuru ya 90%, kugeza ubu imibare igaragaza ko abaturage baka inguzanyo zikabananira kwishyura bangana na 5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yatanze icyizere

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Comments 1

  1. Harerimana Jean Claude says:
    1 year ago

    Ba

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − thirteen =

Previous Post

BREAKING: Hahise hafatwa icyemezo nyuma yuko Perezida Kagame avuze ku kibazo cya Pele Stadium

Next Post

Gaza yugarijwe n’intambara ubu hiyongereyeho n’indwara ikaze yahaherukaga mu myaka 25

Related Posts

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

IZIHERUKA

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda
MU RWANDA

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

05/12/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gaza yugarijwe n’intambara ubu hiyongereyeho n’indwara ikaze yahaherukaga mu myaka 25

Gaza yugarijwe n’intambara ubu hiyongereyeho n’indwara ikaze yahaherukaga mu myaka 25

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.