Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yataye muri yombi Umunyarwanda Faustin Nsabumukunzi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wari umaze imyaka irenga 20 atuye muri iki Gihugu cyamufashe, gisezeranya ko hatitawe ku gihe kizaba gishize, kitazabura gufata abantu nk’aba barakoze amarorerwa mu Bihugu byabo.
Amakuru dukesha itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu Kane, uyu Munyarwanda w’imyaka 65 yatawe muri yombi ku busabe bw’Inteko ya Central Islip i New York aho yari atuye.
Minisiteri y’Ubutabera ya USA ivuga ko yatawe muri yombi hagendewe ku nyandiko y’ikireho yo ku ya 22 Mata, aho uyu Mugabo aregwa “kubeshya ubwo yasabaga green card ndetse n’ubwenegihugu bw’iki Gihugu, agamije kusibanganya ibimenyetso by’uruhare yagize rwo kuyobora no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Iri tangazo rya USA rivuga ko hagendewe ku nyandiko, Faustin Nsabumukunzi utuye muri Bridgehampton i New York, yari Umuyobozi wa Segiteri ubwo Jenoside yatangiraga.
Minisiteri y’Ubutabera ya America, yatangaje ko “Nsabumukunzi yatawe muri yombi muri iki gitondo (cyo kuri uyu wa Kane) muri Long Island kandi biteganyijwe ko saa saba n’igice agezwa imbere y’Umucamanza w’Urukiko ku rwego rw’Akarere, Joanna Seybert mu Karere k’Ibirasirazuba bwa New York.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera muri Diviziyo ikurikirana ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera muri America, Matthew R. Galeotti yagize ati “Uregwa yagize uruhare mu bikorwa biteye ubwoba bw’urugomo yakoreye mu mahanga, ubundi abeshya imyirondoro ye yaka Green Card ndetse anagerageza kubona ubwenegihugu bwa US.”
Uyu mugabo w’Umunyarwanda yari amaze imyaka 22 ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuko yari atuyeyo kuva mu mwaka wa 2003.
Matthew R. Galeotti yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zidashobora kuzihanganira abantu nk’aba bakoze amarorerwa bakajya kwihisha muri iki Gihugu.
Yagize ati “Hatitawe ku gihe kizaba gishize, Ishami ry’Ubutabera rizashakisha kandi rizakurikirana abantu bose baba barakoze amarorerwa mu Bihugu byabo ubundi bakiyoberanya bakaza banashakisha ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America.”
Naho Umushinjacyaha mu Karere k’Iburasirazuba bwa New York, John J. Durham we yagize ati “Nk’uko bivugwa, Nsabumukunzi yabeshye inshuro nyinshi agamije guhishira uruhare yagize mu bikorwa by’indengakamere bya Jenoside yabaye mu Rwanda [Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994] ndetse no kugira ngo abone uruhusa rwo gutura no kubona ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America.”
John J. Durham yakomeje agira ati “Mu binyacumi bibiri bishize, yakomeje kugendera kuri ibyo binyoma anaba muri Leta Zunze Ubumwe za America afite ishusho nziza adakwiye, abaho ubuzima buhenze butigeze bubonwa n’abo yahemukiye kandi batazanagira, ariko bitewe n’imbaraga z’Abagenzacyaha n’Abashinjacyaha bacu, cyera kabaye uregwa agomba kuzaryozwa amarorerwa ye.”
Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za America, ivuga ko Nsabumukunzi yakoresheje ububasha yari afite nk’umuntu wari umuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi akayobora ibikorwa by’ubwicanyi, ndetse akanayobora amatsinda y’interahamwe zariho zikora Jenoside.
Nsabumukunzi kandi aregwa kuba yarashyizeho za Bariyeri mu gihe cya Jenoside, zagiye zicirwaho Abatutsi, ndetse akaba yarari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko zo mu Rwanda zamuburanishije adahari nk’uko biteganywa n’amategeko.
RADIOTV10