Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abakunzi b’iyi kipe bakozwe ku mutima n’ifungwa rya bamwe muri bo bafite ibyo bakurikiranyweho, kubyihanganira, kandi ko bwizeye ko ubutabera buzatangwa neza.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa APR FC kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025 nyuma y’iminsi ibiri Urukiko rwa Gisirikare rutangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abofisiye muri RDF n’abofisiye bakuru muri RCS ndetse na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe.
Ibyaha biregwa aba bantu bishingiye ku matike y’indege yaguzwe hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.
Bamwe mu bazwi muri APR baregwa muri uru rubanza, ni Mugisha Frank uzwi nka Jangwani usanzwe ari Umuvugizi w’Abafana ba APR FC.
Mu butumwa bwashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa APR FC, bwatangajwe na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa kuri uyu wa Gatanu, bugira buti “Hari abakunzi bacu kubera iperereza ryakozwe ku micungire y’ikipe, byabaye ngombwa ko bagira ibyo babazwa kugira abakozemo amakosa bahanwe. Ni byo, ko wenda hari n’abatarabigizemo uruhare bisanzemo.”
Ubuyobozi bwa APR bukomeza bugira buti “Abo byakoze ku mutima babyihanganire. Reka twizere ubutabera bwacu, kuko nubwo wenda byatindaho gato bizarangira bikemutse neza.”
Ubuyobozi bwa APR butangaje ibi mu gihe iyi kipe izanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, iri mu myiteguro yayo ndetse na Shampiyona, aho yaninjiye mu gikorwa yise ‘Inkera y’Abahizi’ kirimo ibikorwa binyuranye birimo n’irushanwa yateguye. Ibi bikorwa byose bisaba ko abakunzi b’iyi kipe baba bari hamwe kandi batahiriza umugozi umwe nk’uko bisanzwe.
RADIOTV10