Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye ibilo 205 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine.
Uyu mudipolomate wa Congo witwa ari Jean de Dieu Mutebwa Mulumba asanzwe akorera mu Bubiligi, we n’abandi bantu babiri bafatiwe ku mupaka ubwo imodoka barimo yerecyezaga muri Turukiya inyuze muri iki Gihugu cya Bulgarie.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, yavuze ko “Yababajwe cyane n’Umudipolamte wa Congo watawe muri yombi muri Bulgarie, wafatiwe mu bikorwa bwikorezi bw’ibiyobyabwenge.”
Uyu mudipolomate w’imyaka 40 y’amavuko, yafatanywe n’abandi bantu babiri barimo umugore w’imyaka 54 ndetse n’umugabo w’imyaka 40.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC ivuga ko uyu Mudipolomate w’iki Gihugu yafashwe tariki 18 Nyakanga 2025 ku mupaka uhuza Bulgarie na Turukiya ari mu modoka ifite ibirango by’umudipolomate kandi nta ruhushya yari yabiherwe na Ambasade akorera.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Minisiteri yamaganye yivuye inyuma iyi myitwarire idakwiye kandi igashimangira ko yitandukanyije na byo, kandi yemeza ko binyuranyije n’indangagaciro n’amahame ngengamyitwarire ya dipolomasi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC kandi yagaragaje ingamba yafashe zirimo guhamagaza no guhagarika burundu uyu mudipolomate, no “kwamburwa ubudahangarwa bw’umudipolomate ku bw’imyitware idahwitse yo ku rwego rwo hejuru yagaragaje.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu yiyemeje gukorana n’iya Bulgarie mu butabera bugomba kuzakoreshwa mu gufatira ibyemezo uyu mudipolomate.
RADIOTV10