Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Perezida Trump avuga ku gitero cya Iran cyari kigamije kwihorera kuri America

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yavuze ko igitero Iran yagabye ku birindiro by’Igisirikare cy’Igihugu cye biri muri Qatar, cyoroheje cyane ndetse ko nta ngaruka cyasize.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere Iran irashe za misile ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America bya Al Udeid biri muri Qatar.

Ni igitero cyari kigamije kwihorera kuri America iherutse kurasa na yo ku bigo bitatu bya Iran by’ingufu za kirimbuzi bya Nikeleyeri mu bitero byabaye hirya y’eho hashize, ku Cyumweru.

Perezida Donald Trump yatangaje ko Iran yagabye “Igitero cyoroheje cyane mu gusubiza” Igihugu cye kuri biriya bitero cyakoze ku Cyumweru, aboneraho kandi gushimira ubutegetsi bwa Qatar kuba bwabaye maso, bukitegura iki gitero hakiri kare.

Muri misile 14 zarashwe ku birindiro by’Ingabo za America muri Qatar, Trump yavuze ko “13 zose zaburijwemo, uretse imwe gusa yaretswe kuko yerecyeje mu cyerekezo kitabangamye.”

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nta Munyamerika byagizeho ingaruka, ntacyangiritse. Icy’ingenzi kurushaho ni uko ibisasu byabo babikuye muri sisiteme yabo, kandi hari icyizere ko nta zindi nkurikizi. Ndashimira Iran kuba yaraduhaye integuza mbere, ari na byo byatumye nta bahatakariza ubuzima, ndetse ntihagire n’uhakomerekera.”

Perezida Donald Trump yaboneyeho kandi kuvuga ko Iran ntayandi mahitamo ifite, uretse kuba “yayoboka inzira y’amahoro n’ubwumvikane”, kandi ko anashishikariza Israel na yo kugenza ityo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran

Next Post

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Related Posts

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

by radiotv10
07/08/2025
0

Moïse Nyarugabo, a former DRC Minister and advocate for Kinyarwanda-speaking Congolese, has condemned recent attacks on the Banyamulenge by a...

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

by radiotv10
07/08/2025
0

Me Moïse Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa DRC, yamaganye ibitero bikomeje kugabwa n’abahuzamugambi bahuriyemo FARDC, FDLR na...

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, announced that the “enemy of Uganda” who recently entered the...

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

by radiotv10
06/08/2025
0

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

08/08/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

07/08/2025
Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.