Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaje icyemezo cyafashwe ku kibazo cyabaye ku mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Mukura VS, rikemeza ko uzasubukurwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwamaze kukijuririra, busaba ko hubahirizwa icyemezo cyo gutera mpaga Mukuru, bitaba ibyo iyi kipe ikikura mu irushanwa.
Ni nyuma yuko umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Mukura VS uhagaritswe ugeze ku munota wa 27’ bitewe no kuzima kw’amatara.
Iki cyemezo cyashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, kivuga ko nyuma y’isuzuma ryakozwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa, byagaragaye ko ikibazo cyatumye uyu mukino uhagarara utarangiye, kitaturutse ku burangare bw’abateguye umukino.
FERWAFA igira iti “Hashingiwe ku raporo ya Komiseri w’umukino, ibisobanuro byatanzwe n’abari bateguye umukino, ndetse na raporo yatanzwe na Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu n’amashanyarazi (EUCL), byagaragaye ko ikibazo cyatewe na “short circuit” ikomeye. Nk’uko impuguke mu by’amashanyarazi zibigaragaza muri raporo yashyikirijwe”
Ikomeza ivuga ko ibibazo nk’ibi biba gake kandi bigoye kubirinda, nubwo haba harakozwe ibikorwa byo kubikumira hakiri kare.
Igakomeza igira iti “Ibyo byatumye Komisiyo y’Amarushanwa isanga nta burangare bwagaragaye ku ruhande rw’abari bateguye umukino, ahubwo ikibazo cyatewe n’impamvu yihariye, itunguranye kandi itari mu bushobozi bwabo bwo kuyirinda, izwi nka cas de force majeure.
Bityo, Komisiyo ishingiye ku ngingo ya 38, igika cya 5 cy’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA, yemeje ko Umukino uzasubukurwa uhereye ku munota warugezeho igihe wahagarikwaga, ukinwe ku wa 22 Mata 2025 saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Huye.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwahise bushyira hanze itangazo butangaz ako bwajuririye iki cyemezo kuko butanyuzwe na cyo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon, ubuyobozi bw’iyi kipe bugira buti “Rayon Sports yajuririye icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amarushanwa ya FERWAFA cyo gusubiramo umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura Victory Sports FC na Rayon Sport FC, wabereye kuri Stade Huye tariki 15 Mata 2025 wahagaritswe kubera impamvu z’urumuri rudahagije.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza bugira buti “Rayon Sports irasaba gushyira mu bikorwa ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, Rayon Sports igahabwa intsinzi ku bitego 3-0 (mpaga).”
Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwatangaje ko igihe ibi bitaba byubahirijwe ngo hafatwe icyemezo buvuga ko giteganywa n’amategeko agenga amarushanwa, iyi kipe ititeguye gukomeza iki Gikombe cy’Amahoro.
RADIOTV10