Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyo Rayon isaba nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Mukura n’icyo izakora nikitubahirizwa

radiotv10by radiotv10
18/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe ikigiye gukorwa ku kibazo gitunguranye cyasize impaka ku mukino wahuzaga Rayon na Mukura
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaje icyemezo cyafashwe ku kibazo cyabaye ku mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Mukura VS, rikemeza ko uzasubukurwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwamaze kukijuririra, busaba ko hubahirizwa icyemezo cyo gutera mpaga Mukuru, bitaba ibyo iyi kipe ikikura mu irushanwa.

Ni nyuma yuko umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Mukura VS uhagaritswe ugeze ku munota wa 27’ bitewe no kuzima kw’amatara.

Iki cyemezo cyashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, kivuga ko nyuma y’isuzuma ryakozwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa, byagaragaye ko ikibazo cyatumye uyu mukino uhagarara utarangiye, kitaturutse ku burangare bw’abateguye umukino.

FERWAFA igira iti “Hashingiwe ku raporo ya Komiseri w’umukino, ibisobanuro byatanzwe n’abari bateguye umukino, ndetse na raporo yatanzwe na Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu n’amashanyarazi (EUCL), byagaragaye ko ikibazo cyatewe na “short circuit” ikomeye. Nk’uko impuguke mu by’amashanyarazi zibigaragaza muri raporo yashyikirijwe”

Ikomeza ivuga ko ibibazo nk’ibi biba gake kandi bigoye kubirinda, nubwo haba harakozwe ibikorwa byo kubikumira hakiri kare.

Igakomeza igira iti “Ibyo byatumye Komisiyo y’Amarushanwa isanga nta burangare bwagaragaye ku ruhande rw’abari bateguye umukino, ahubwo ikibazo cyatewe n’impamvu yihariye, itunguranye kandi itari mu bushobozi bwabo bwo kuyirinda, izwi nka cas de force majeure.

Bityo, Komisiyo ishingiye ku ngingo ya 38, igika cya 5 cy’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA, yemeje ko Umukino uzasubukurwa uhereye ku munota warugezeho igihe wahagarikwaga, ukinwe ku wa 22 Mata 2025 saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Huye.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwahise bushyira hanze itangazo butangaz ako bwajuririye iki cyemezo kuko butanyuzwe na cyo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon, ubuyobozi bw’iyi kipe bugira buti “Rayon Sports yajuririye icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amarushanwa ya FERWAFA cyo gusubiramo umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura Victory Sports FC na Rayon Sport FC, wabereye kuri Stade Huye tariki 15 Mata 2025 wahagaritswe kubera impamvu z’urumuri rudahagije.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza bugira buti “Rayon Sports irasaba gushyira mu bikorwa ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, Rayon Sports igahabwa intsinzi ku bitego 3-0 (mpaga).”

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwatangaje ko igihe ibi bitaba byubahirijwe ngo hafatwe icyemezo buvuga ko giteganywa n’amategeko agenga amarushanwa, iyi kipe ititeguye gukomeza iki Gikombe cy’Amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Rubavu: Abasenyewe na Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye bamaze imyaka ibiri mu rujijo

Next Post

Umuhanzi ugezweho muri Gospel Nyarwanda yahishuye ibitari bizwi ku rugendo rwe rwa muzika

Related Posts

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ugezweho muri Gospel Nyarwanda yahishuye ibitari bizwi ku rugendo rwe rwa muzika

Umuhanzi ugezweho muri Gospel Nyarwanda yahishuye ibitari bizwi ku rugendo rwe rwa muzika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.