Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

radiotv10by radiotv10
30/04/2024
in MU RWANDA
0
Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, avuze ko yahohotewe n’uwo yita umusirikare ngo amuziza ko yamuguriye inzora ariko akanga ko baryamana, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buravuga ko uyu uvugwa ko ari umusirikare ntakigaragaza ko ari we koko.

Iri hohoterwa ryakorewe umugore wo mu Kagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka, ryabaye ubwo umugore warikorewe yashyamiranaga n’uwo yita umusirikare ngo nyuma yo kumugurira inzoga mu kabari.

Uyu mugore yabwiye RADIOTV10, ko uwo wamuhohoteye bahuye bwa mbere akamusaba ko baganira, ubundi bakajya mu kabari, akamugurira inzora yitwa Knowless.

Yagize ati “Yanguriye Knowless nsomyeho rimwe arambwira ngo ndamuha ku bintu, ndamubwira ngo nubwo nabyaye ibyo bintu sinjya mbikora, we aravuga ngo kuva anguriye knowless ngomba kumuha, ngerageje gusohoka ngo nigendere aramfata araniga ankubita ingumi nyinshi mu maso, angaragura mu cyondo ari ko ankubita imigeri mu nda anankandagira mu mugongo ndi hasi, ngira amahirwe mucikira ku rugo rw’umuturage.”

Uyu mugore kimwe n’abandi baturage babonye uyu bita umusirikare, bavuga ko icyo bashingiraho bamwita uw’uru rwego, ari uko yari yambaye bimwe mu biranga abasirikare, ndetse ngo na telefone yari yabuze muri uko gukubitwa, yaje kuboneka ivuye mu kigo cya gisirikare.

Umwe mu baturage, yagize ati “Ikintu cyatubwiye ko ari umusirikare ni uko telefone yari yabuze, abasirikari ni bo bayituzaniye batubwira ko ari we wayibahaye.”

Uyu mugore na we yagize ati “Yari yambaye bote zabo n’umupira w’imbere wabo bambara imbere y’imyenda yabo isanzwe. Ikindi ni uko ahantu bampereye telefone ari ku kigo cya gisirikare.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko uyu abaturage bita umusirikare, nta gihamya ko ari we koko.

Yagize ati “Bagomba kubanza bakamenya koko niba ari umusirikare. T-shirt ntabwo ari umwambaro wa gisirikari reka reka reka. Iyo umuntu ayambaye atambaye imyenda yose y’igisirikare ntabwo wavuga ko ari umusirikare. T-shirt bazigurisha ahantu hose, nta kimenyetso rero cyatuma dukurikirana.”

Uyu muturage akimara guhohoterwa, bagenzi be bahise bamujyana ku kigo cya gisirikare ngo bereke abaho uko yagizwe n’uwo bivugwa ko ari umusirikare, babasaba kubanza kujya kumuvuza, ageze ku ivuriro ntiyabona ubuvuzi kubera kutabona amafaranga kandi ngo urugomo rutavurizwa kuri mituweri.

Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko ntakigaragaza ko uyu abaturage bita umusirikare ari we koko, hagiye humvikana bamwe mu bakorera uru rwego bagiye bagwa mu myitwarire nk’iyi yangiza isura yarwo, ndetse rukanabyamagana, bakanagezwa imbere y’ubutabera.

Muri 2020 abasirikare batanu batawe muri yombi bakekwaho gufata ku ngufu abagore no guhohotera abaturage bo mu Kagari ka Kangondo I mu Murenge wa Remera, batatu muri bo baza kurekurwa bakiburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Icyo gihe ubuyobozi bwa RDF bwari bwitandukanyije n’ibyaha byakekwaga kuri aba basirikare, ndetse uru rwego rusanzwe rwifitiye inzego z’ubutabera [Inkiko n’Ubushinjacyaha], ruhita rutangiza iperereza ku byashinjwaga aba basirikare.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 8 =

Previous Post

Kwibuka30: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro hanagarukwa ku rugendo rurerure babanje gukoreshwa

Next Post

Abaturarwanda bakomeje guhabwa umuburo ku mvura iteganyijwe hanagaragazwa igipimo cy’igiye kugwa

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaturarwanda bakomeje guhabwa umuburo ku mvura iteganyijwe hanagaragazwa igipimo cy’igiye kugwa

Abaturarwanda bakomeje guhabwa umuburo ku mvura iteganyijwe hanagaragazwa igipimo cy'igiye kugwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.