Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America n’inzego zirimo FBI

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America  n’inzego zirimo FBI
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid afatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku bufatanye bw’inzego zirimo urushinzwe Iperereza FBI, Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda RIB, ruravuga ko na rwo rwamenyeye aya makuru mu itangazo ryatangajwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri America.

Amakuru y’ifatwa rya Prince Kid yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize, aho Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, ICE rushyiriye hanze itangazo rivuga ko uyu Dieudonné Ishimwe yafashwe tariki 03 Werurwe 2025.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na ICE, uru rwego rwavuze ko yafashwe nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aho uru rwego rwabuze ko uyu mugabo w’imyaka 38 yari yahunze ubutabera kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.

Ni ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda muri 2023, bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thirry yabajijwe n’abanyamakuru ku ifatwa rya Prince Kid, avuga ko uru rwego rutarashyikirizwa itangazo ryo mu buryo bw’inzego.

Yagize ati “Ubutumwa dutanga nta ‘official Communication [Itangazo] twari twabona kuri ibyo bintu. Twabisomye nk’uko namwe mwabisomye. Ngira ngo ‘official Communication’ niboneka, muzabimenya, muzabimenyeshwa.”

Dieudonné Ishimwe yafatiwe muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Fort Worth, aho ICE yatangaje ko yabaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’ifatwa rya Prince Kid, hazakurikiraho inzira zinyuze mu butabera, zigamije kumwoherereza Igihugu cye cy’u Rwanda, kugira ngo azaharangirize igihano yakatiwe.

Mu kwezi k’Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwaburanishije Urubanza rw’Ubujurire, rwahamije Prince Kid icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni ibyaha yakoze [yarabihamijwe] ubwo yari akiyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze guhagarikwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − twelve =

Previous Post

Umutunganyamiziki uzwi mu Rwanda yagiye kungurana ibitekerezo n’abarimo abavuye i Burayi

Next Post

Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n'uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.