Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko iki Gihugu gikwiye kwitondera Qatar nk’inshuti ikomeye y’Igihugu cye.
Perezida Trump yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba hari ubutumwa afitiye Netanyahu nyuma yuko agabye igitero gikomeye muri Qatar cyari kigambiriye kwivugana abayobozi b’umutwe wa Hamas.
Perezdia wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko Israel igomba “kwitonda cyane” ku byo yakorera Qatar, yavuze ko ari inshuti y’akadasohoka y’Igihugu cye.
Ubwo yari ku Kibuga cy’Indege cya New Jersey, Trump yagize ati “Ubutumwa bwanjye ni uko bagomba kwitonda, bagomba kwitonda cyane. Yego bafite ibyo bapfa na Hamas, ariko Qatar yakomeje kuba inkoramutima ya Leta Zunze Ubumwe za America.”
Trump yavuze ko atishimiye kiriya gikorwa cya Israel cya kiriya Gitero yagabye muri Qatar igambiriye kwivugana abayobozi ba Hamas cyabaye mu cyumweru gishize, avuga ko ari igikorwa Israel yakoze yonyine idafatanyije na US.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kandi Trump yohereje Steve Witkoff nk’intumwa idasanzwe kugira ngo ijye kuganira na Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani.
Trump avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Qatar, ari “umuntu mwiza cyane” kandi ko yamubwiye ko Qatar yifuza “kubana neza na buri wese.”
Kuri uyu wa Mbere kandi, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ari muri Israel aho yagiye guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Benjamin Netanyahu ndetse n’abandi bayobozi ba Israel mu rwego rwo kubamenyesha aho America ihagaze kuri kiriya gitero, ndetse bakanaganira ku migambi ya Israel mu bitero byo muri Daza.
RADIOTV10
 
			 
							











