Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko yatunguwe n’imvugo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wavuze ko Igihugu cye gishobora gutera u Rwanda giciye muri Kirundo, mu gihe hari hatangiye inzira z’ibiganiro byo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.
Mu minsi ishize inzego zishinzwe ubutasi z’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya Kirundo mu Burundi, mu biganiro bigamije kubura umubano hagati y’Ibihugu byombi umaze iminsi urimo igitotsi.
Perezida Evariste Ndayishimiye, mu kiganiro yagiranye na BBC, yabaye nk’unyuranya n’uyu murongo watangiye, aho yavuze ko Igihugu cye ngo gifite amakuru ko u Rwanda rushaka kugitera runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Burundi bwafunze imipaka mu ntangiro za 2024, bwashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya kiriya Gihugu, mu gihe rwo rwabihakanye, ndetse n’uyu mutwe ukabyamagana wivuye inyuma.
Perezida Ndayishimiye muri iki kiganiro yagiranye na BBC, yongeye kuzamura ibi birego by’ibinyoma, aho yagize ati “Tuzi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Republika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, rubicishije ku mutwe wa Red- Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Ni amagambo atakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe hari hatangiye inzira z’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we yagize ati “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri inzego zo za gisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari ziri guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka yacu iduhuza bitewe n’ibirimo biraba mu burasirazuba bwa Congo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru, yari yavuze ko hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Yari yavuze ko nubwo ibi biganiro biri mu ntangiro, ariko hari icyizere ko bizatanga umusaruro ku buryo umubano w’ibi Bihugu byombi uzahurwa, n’imipaka igafungurwa, ababituye bakongera kugenderana kivandimwe nk’uko byari bisanzwe.


RADIOTV10
Utazi umurundi amurunda mu nzu. Ni akumiro pe. Ese ni iki gihora gituma Ndayishimiye yikanga guterwa n u Rwanda? Bigaragara neza ko hari ibyo yakoze bibi ku Rwanda n abanyarwanda, bihora bimukomanga ku mutima akibaza ko u Rwanda rutazabyihanganira. Rero mu biganiro biba, nahumurizwe. NEVA yahemukiye u Rwanda mu by ukuri nta rwitwazo nk impamvu yo guhemuka. Ariko abanyarwanda twirengagiza byinshi mu rwego rwo gushaka kubana neza. Gusa ntituyobewe ko AKABAYE ICWENDE KATOGA, N IYO UGAKUBYE UMUNUKO NTUJYA USHIRAMO. Rero NEVA nareke ubucwende abe IGISABO 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 yuzure amahoro, areka amagambo yo guhora mu ntambara. Ese abona ari iki yakungukira mu ntambara?
NEVA!! Nawe nudutera twe tuzakurasa tuguhagaze hejuru. Maze ndore. Reka kwishinga so wawe Kisegeti.