• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

UPDATE: Icyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’abatoza bayo

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
UPDATE: Icyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’abatoza bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangaje ko bwatunguwe n’icyemezo cyafashwe na Haringingo Francis wari Umutoza mukuru, n’uwari umwungirije, basezeye kuri izi nshingano.

Isezera ry’aba batoza, ryatangajwe n’Ubuyobozi bwa Bugesera FC mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tairki 22 Mata 2025, nyuma yuko iyi kipe itsinzwe na Rutsiro FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Iri tangazo rigira riti “Bugesera FC iramenyesha abakunzi bayo ko uwari umutoza Mukuru wayo, Haringingo Francis n’Umwungiriza we, Nduwimana Pablo basezeye ku nshingano zabo.”

Ubuyobozi bwa Bugesera FC, butandukanye n’abatoza b’iyi kipe, mu gihe shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda isigaje imikino itandatu ngo ishyirweho akadomo.

Haringingo bivugwa ko yasezeye

Bugesera FC, ikomeza ivuga ko nyuma y’isezera ry’aba batoza “Inshingano zo gutoza ikipe kuri ubu zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imukino isigaye.”

Umuyobozi wa Bugesera FC, GAHIGI Jean Claude, yabwiye RADIOTV10 ko batunguwe n’isezera ry’aba batoza bombi cyane ko aho bayisize ari habi byanaviramo ikipe kumanuka, icyakora yizeza abakunzi ba Bugesera FC ko bagomba gutuza ndetse ko ubuyobozi bw’ikipe buri gukora ibishoboka ngo ikipe itamanuka mu cyiciro cya 2.

Aba batoza ba Bugesera FC byiswe ko basezeye ku nshingano zabo, bari bamaze imikino itanu yikurikiranya badatsinda, irimo n’uyu iheruka kunyagirwamo na Rutsiro.

Nyuma yuko Bugesera itsinzwe umukino w’umunsi wa 24, yahise ijya mu mutuku, aho ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 aho ikurikiwe na Vision FC ya nyuma ifite amanota 20.

Aba batoza byavuzwe ko basezeye, bibaye nyuma y’iminsi micye, ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo ubu, na yo ihagaritse by’agateganyo Abatoza babiri, ari bo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ usanzwe ari umutoza mukuru, ndetse na André Mazimpaka, Umutoza w’Abanyezamu, aho na bo kuri bombi bahuje impamvu yo kuba bari bamaze igihe badatanga umusaruro ushimishije.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − five =

Previous Post

Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Next Post

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe umutoza wumvikanyeho ibyagawe na benshi muri ruhago Nyarwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe umutoza wumvikanyeho ibyagawe na benshi muri ruhago Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.