Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rutumije Ingabire Victoire Umuhoza mu rubanza ruregwamo itsinda ry’abaregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, uyu munyapolitiki yemeye ko yahamagajwe koko, ariko ko ategereje ibaruwa inyuze mu mucyo kandi igaragaza ibisobanuro birambuye.

Uyu wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yahamagajwe mu rubanza ruregwamo abantu icyenda, bivugwa ko ari abambari b’ishyaka DALFA-Umurinzi [ntiryemewe] ryashinzwe na Ingabire.

Mu rubanza rwabo, hakunze kugarukwa kuri uyu munyapolitiki, aho Ubushinjacyaha bwavuze kenshi ko aba bantu bagiye bagirana ibiganiro na we.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Ingabire Victoire, yagiye atera inkunga aba bantu mu buryo butandukanye burimo n’amafaranga ndetse n’inyigisho zatangirwaga mu mahugurwa agamije kwigisha uburyo bwo gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Umucamanza w’Urukiko Rukuru yabajije Ubushinjacyaha impamvu uyu Ingabire Victoire bigaragara ko yagize uruhare runini muri ibi byaha biregwa aba aba bantu, ariko akaba adakurikiranywe muri uru rubanza, busubiza ko bufite ububasha bwo guhitamo kuba bwakurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana.

Bwanatanze urugero rw’undi witwa Assoumpta na we wagize uruhare mu mitegurire y’ibikorwa bigize ibyaha biregwa aba bantu, ariko ko na we atigeze ahamagazwa cyangwa ngo abazwe n’Ubushinjacyaha, kuko butazi neza aho aherereye ku Mugabane w’u Burayi.

Ni mu gihe Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa, yavuze ko ubushinjacyaha bwahisemo gukurikirana abantu boroshye, bugasiga abandi kandi bose bwari bukwiye kubakurikirana.

Abaregwa muri uru rubanza, barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana, bahakana ibyaha baregwa, ndetse uwitwa Sylvain Sibomana uregwa kuba ari we wateguye ariya mahugurwa, agahakana ko atari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire.

Urukiko rwanzuye ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025 ubwo uru rubanza ruzaba rwasubukuwe, Ingabire Victoire azitaba Urukiko kugira ngo abazwe ku byo agarukwaho.

Mu butumwa uyu munyapolitiki yatanze nyuma yuko hatangajwe iby’ihamagazwa rye, yavuze ko koko yahamagajwe n’urukiko.

Yagize ati “Uyu munsi nahamagajwe ngo nzitabe Urukiko ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025. Ntegereje ibaruwa inyuze mu nzira zemewe n’amategeko inagaragaza ibisobanuro birambuye.”

Ingabire Victoire Umuhoza amaze imyaka irindwi arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, aho yafunguwe muri Nzeri 2018, nyuma yuko mu mpera za 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15.

Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yagikatiwe nyuma yuko we n’Ubushinjacyaha bajuririye icy’imyaka umunani (8) yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira Igihugu agamije kukivutsa umudendezo ndetse n’icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 8 =

Previous Post

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Next Post

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Related Posts

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

by radiotv10
09/07/2025
0

HOME POINT, one of Rwanda’s most trusted electronics and home appliance retailers, has opened a new branch in Kicukiro, Kigali,...

Kigali: Abagabo batatu baguwe gitumo mu ijoro bari mu bikorwa bitemewe

Kigali: Abagabo batatu baguwe gitumo mu ijoro bari mu bikorwa bitemewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bari gutekera kanyanga mu rugo rw’umwe muri bo ruherereye mu Murenge wa Gikomero mu Karere...

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

IZIHERUKA

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market
MU RWANDA

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

by radiotv10
09/07/2025
0

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

09/07/2025
Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

09/07/2025
Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

09/07/2025
Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

09/07/2025
Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

09/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.