Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rutumije Ingabire Victoire Umuhoza mu rubanza ruregwamo itsinda ry’abaregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, uyu munyapolitiki yemeye ko yahamagajwe koko, ariko ko ategereje ibaruwa inyuze mu mucyo kandi igaragaza ibisobanuro birambuye.

Uyu wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yahamagajwe mu rubanza ruregwamo abantu icyenda, bivugwa ko ari abambari b’ishyaka DALFA-Umurinzi [ntiryemewe] ryashinzwe na Ingabire.

Mu rubanza rwabo, hakunze kugarukwa kuri uyu munyapolitiki, aho Ubushinjacyaha bwavuze kenshi ko aba bantu bagiye bagirana ibiganiro na we.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Ingabire Victoire, yagiye atera inkunga aba bantu mu buryo butandukanye burimo n’amafaranga ndetse n’inyigisho zatangirwaga mu mahugurwa agamije kwigisha uburyo bwo gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Umucamanza w’Urukiko Rukuru yabajije Ubushinjacyaha impamvu uyu Ingabire Victoire bigaragara ko yagize uruhare runini muri ibi byaha biregwa aba aba bantu, ariko akaba adakurikiranywe muri uru rubanza, busubiza ko bufite ububasha bwo guhitamo kuba bwakurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana.

Bwanatanze urugero rw’undi witwa Assoumpta na we wagize uruhare mu mitegurire y’ibikorwa bigize ibyaha biregwa aba bantu, ariko ko na we atigeze ahamagazwa cyangwa ngo abazwe n’Ubushinjacyaha, kuko butazi neza aho aherereye ku Mugabane w’u Burayi.

Ni mu gihe Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa, yavuze ko ubushinjacyaha bwahisemo gukurikirana abantu boroshye, bugasiga abandi kandi bose bwari bukwiye kubakurikirana.

Abaregwa muri uru rubanza, barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana, bahakana ibyaha baregwa, ndetse uwitwa Sylvain Sibomana uregwa kuba ari we wateguye ariya mahugurwa, agahakana ko atari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire.

Urukiko rwanzuye ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025 ubwo uru rubanza ruzaba rwasubukuwe, Ingabire Victoire azitaba Urukiko kugira ngo abazwe ku byo agarukwaho.

Mu butumwa uyu munyapolitiki yatanze nyuma yuko hatangajwe iby’ihamagazwa rye, yavuze ko koko yahamagajwe n’urukiko.

Yagize ati “Uyu munsi nahamagajwe ngo nzitabe Urukiko ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025. Ntegereje ibaruwa inyuze mu nzira zemewe n’amategeko inagaragaza ibisobanuro birambuye.”

Ingabire Victoire Umuhoza amaze imyaka irindwi arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, aho yafunguwe muri Nzeri 2018, nyuma yuko mu mpera za 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15.

Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yagikatiwe nyuma yuko we n’Ubushinjacyaha bajuririye icy’imyaka umunani (8) yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira Igihugu agamije kukivutsa umudendezo ndetse n’icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Next Post

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.