Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko hazasubukurwa umukino wahuzaga Rayona Sports na Bugesera FC ugahagarara utarangiye kubera imvururu, Perezida wa Rayon yagaragaje ko icyizere cyo kwegukana igikombe cyayoyotse, ariko ko ibikombe bidashize.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025 ni bwo Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko umukino wateje impaka hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports uzakomereza aho wari ugeze ku munota wa 57’ hagakinwa iminota yari isigaye.

Uyu mukino wari uw’umunsi wa 28 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Bugesera wahagaze ugeze ku munota wa 57 ubwo ikipe ya Bugesera FC yari imaze kwinjiza igitego cya kabiri.

Raporo ya komiseri w’umukino, igaragaza ko wahagaze kubera ikibazo cy’umutekano mucye cyatewe n’abafana ba Rayon Sports aho bateraga amabuye abasifuzi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo imyanzuro yafashwe na Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, aho yemeje ko umukino uzasubukurwa aho wari ugeze ukazaba ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.

Komisiyo yemeje kandi ko abakinnyi bari mu kibuga ari bo bazatangira umukino ndetse hataziyongeramo abandi ku bo amakipe yombi yari afite n’ubundi.

Indi myanzuro ni uko abasifuzi na bo batazahinduka nubwo impaka zaturutse ku byemezo bitavuzweho rumwe by’umusifuzi, abo ku ruhande rwa Rayon Sports bemezago ko arimo kubiba.

Nta bafana bemerewe kureba uriya mukino. Rayon Sports yemerewe kuzajyana abayobozi batatu gusa naho abagize komite nyobozi ya Bugesera FC bemerewe kwitabira umukino bose.

Undi mwanzuro wafatiwe Rayon Sports, ni uko imikino ibiri isigaje muri Shampiyona izayikina nta bafana bari ku kibuga, ni umukino wa Vision FC n’uwa Gorilla FC.

Nyuma y’ibi byemezo, Perezida wa Rayon, Thaddée Twagirayezu yavuze ko nubwo byabyakiriye neza ariko ko icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona kuri iyi kipe cyayoyotse.

Yagize ati “Igikombe kiragiye ariko ibikombe ntabwo bigiye. Igikombe cya 2024-2025 tuvuge ko kigiye, usibye ko bitaranarangira kuko haracyari imikino. Icy’uyu mwaka kiragiye ariko haracyari ibindi byo gukinira.”

Uyu Muyobozi wa Rayon yatangaje ko iyi kipe igiye gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo barebe ko bagera ku ntego yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka w’imikino, nubwo icyizere cyagabanutse.

Thaddée Twagirayezu ubwo habaga ziriya mvururu

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − three =

Previous Post

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

Next Post

Uwiyita Umuhanuzi mu Rwanda wigeze gutangaza ibyumvikanamo guca igikuba yatawe muri yombi ubugirakabiri

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Uwiyita Umuhanuzi mu Rwanda wigeze gutangaza ibyumvikanamo guca igikuba yatawe muri yombi ubugirakabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.