Umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Nyanza, wari umaze igihe afunzwe akekwaho kwiba imodoka, yafunguwe nyuma yo kujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatangaje icyo rwashingiyeho rutegeka ko arekurwa.
Uyu mwarimu witwa Gatarayiha Marcel asanzwe yigisha mu Ishuri rya ESPANYA ryo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu mwarimu Gatarayiha Marcel ariko ajurira urwisumbuye rwa Nyarugenge.
Icyaha cyo kwiba imodoka kiregwa uyu mwarimu wari ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge [Mageragere], cyabaye muri 2019, ariko aza gutangira kugikurikiranwaho muri uyu mwaka wa 2024.
Uregwa yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, aho yaburanaga ahakana icyaha akurikiranyweho, akavuga ko nubwo iyo modoka yibwe yamubaruweho nyuma yo kwibwa, atazi uko byagenze.
Gatarayiha Marcel yavugaga ko abayibye bashobora kuba barabonye fotokopi y’irangamuntu ye bakayifashisha mu kumubaruraho imodoka yibwe, ariko ko we ntayo yibye, ndetse ko atazi no gutwara iki kinyabiziga ku buryo yari kubasha kukiba.
Uregwa ndetse n’uruhande rumwunganira, kandi bavugaga ko icyaha akurikiranyweho cyo kwiba imodoka cyashaje nk’uko biteganywa n’itegeko.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo gusuzuma impamvu z’ubujurire zatanzwe n’uregwa, rwemeje ko icyaha cyaregwaga uyu mwarimu Gatarayiha Marcel cyashaje, bityo ko agomba kurekurwa.
Ni mu gihe itegeko riteganya ko iki cyaha kigire ubusaze bw’imyaka itatu, kuko iyi gikurikiranywe nyuma y’amezi atatu, ugikekwaho adakorerwa uburyozwacyaha.
RADIOTV10