Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye kugaragara ari mu bikorwa by’ubuhinzi, yakoze ubwo yasuraga Koperative y’abahinzi b’Ibirayi, akabaha umubyizi wo guterera umuti wica udukoko twangiza imyaka.
Perezida Ndayishimiye yasuye aba bahinzi bibumbuye muri Koperative ya Gasenyi muri Komini ya Rusaka, ahari imirima y’ibirayi bahahinze.
Amafoto dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, harimo igaragaza Perezida Ndayishimiye ari gutera umuti wica udukoko twona imyaka, akoresheje ipombo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kandi, bivuga yaboneyeho kugirana ikiganiro n’aba bahinzi ndetse n’abandi baturage bo ku gasozi ka Rwintare.
Aba bahinzi baboneyeho guha ubuhamya Umukuru w’Igihugu cyabo ko nyuma yo kwibumbira muri Koperative, bari kubibonamo inyungu ishimishije.
Perezida Ndayishimiye na we yabashishikariza kimwe n’abandi Barundi bose, gukomeza gukorera hamwe kuko bituma bazamurana bakagera ku iterambere.
Yagize ati “Turifuza Igihugu kirimo Abarundi bose babayeho bishimye, kandi babasha kwihaza mu biribwa.”
Perezida Ndayishimiye asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi, akaba anakunze kugaragara yagiye mu mirima gukurikirana ibikorwa bye, ndetse na we ubwe agafatanya n’ababukoramo, mu gusarura ndetse no mu bindi bikorwa by’ubuhinzi.
RADIOTV10