Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa umwaka utaha.
Ibi byemejwe mu kiganiro cyahuje itangazamakuru na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, na Hadji Yussuf Mudaheranwa uyobora Rwanda Premier League.
Ni mu gihe hamaze iminsi havugwa ibibazo mu misifurire y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho amakipe menshi akunze kwiyasira avuga ko yibwe n’abasifuzi, ndetse bamwe bakabihanirwa.
Shema Fabrice yatangaje ko guhera umwaka utaha hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga ry’amashusho rizwi nka VAR rikazarandura ibi bibazo.
Yagize ati “Muri zone yacu ishami rya VAR riri muri Tanzania, ariko nababwiye ko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200. Nababwiye ko tuzasaba iyo iri muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura benshi.”
Yakomeje ari ati “Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza [VAR] ku buryo twazatangira kuyikoresha mu yo kwishyura ndetse no muri shampiyona itaha tuyikoresha neza. Icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare tuzaba dufite VAR itwunganira.”
Shema Fabrice utaramara igihe kinini ayobora FERWAfa akomeje kugenda agaragaza ko afite inyota yo gushyira umupira w’amaguru wo mu Rwanda ku rwego rwiza dore ko yinjiye muri iri shyirahamwe hamaze igihe havugwa ibibazo mu mupira w’amaguru.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10











