Igikekwa ku by’inshoberamanga by’umusore watunguranye nyuma y’imyaka 3 apfuye yaranashyinguwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Ntara ya Gitega mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, mu Burundi, haravugwa inkuru yabereye benshi amayobera y’umusore wari umaze imyaka itatu apfuye ndetse yaranashyinguwe, wongeye kugaragara ari mutaraga. Hari abavuga icyo bakeka gishobora kuba cyarabayeho.

Uyu musore witwa Augustin Tuyisaba w’imyaka 18 y’amavuko, ni uwo muri Komini Itaha mu Ntara ya Gitega, yongeye kugaragara mu ntangiro z’iki cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Yabonetse ubwo yinjiraga mu rusengero rw’Itorero rya Methodiste Libre, ruherereye mu Ntara ya Makamba, bahita bamenyesha umubyeyi we Bigirimana Angeline wasazwe n’ibyishimo byo kongera kubona umuhungu we yari amaze imyaka itatu ashyinguye.

Mu byishimo byinshi, uyu mubyeyi yabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko muri 2020, ari bwo yakiriye inkuru y’incamugongo ko umuhungu we wari waragiye gushakisha imibereho, yitabye Imana arohamye mu kiyaga.

Icyo gihe bakoze imihango yo gushyingura, bajya gufata umurambo, barawoza nk’uko bikorerwa imibiri y’abitabye Imana, ubundi bamushyira mu isanduku barashyingura.

Bigirimana Angeline yagize ati “Ndanezerewe kuba Imana yongeye kunyereka agahungu nari mfite ari kamwe mu bakobwa umunani, sinumva uko nayishimira.” 

Ni mu gihe uyu musore we yabonetse avuga amagambo macye, ndetse bigaragara ko ibitekerezo bitari ku murongo.

Iyi nkuru yabereye inshoberamahanga benshi, bavuga ko bitumvikana uburyo umuntu wapfuye ndetse akanashyingurwa, yakongera kuboneka ari muzima nyuma y’imyaka itatu.

Abazi iby’imigenzo gakondo mu Burundi, babwiye ikinyamakuru Jimbere cy’i Burundi ko ibyo kuba umuntu wari warapfuye yakongera kuboneka ari muzima, bishoboka.

Bavuga ko hari igihe umuntu apfa kubera kurogwa n’abafite ubuhanga mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo bazajye bamukoresha mu mirimo y’uburetwa, ku buryo iyo amaze gushyinguwa, abo babikoze, bamugarura mu Isi ya muntu ibyo Abarundi bita ‘kumurabura’, ubundi bagatangira kumukoresha mu ijoro.

Abo bavuga iby’iyi migenzo, bavuga ko iyo habaye ikosa mu gukora icyo gikorwa cy’uburozi cyabayemo kwibeshya, cyangwa hakaboneka undi murozi ushobora gusubiza ibuzima uwo muntu, azuka, bagakeka ko ari byo bishobora kuba byarabaye kuri Augustin Tuyisaba.

Tuyisaba bivugwa ko yari amaze imyaka itatu yarapfuye
Umuryango we wishimiye kongera kumubona
Umubyeyi we byamurenze

RADIOTV10

Comments 5

  1. Claude Harerimana says:

    Hanze ahangaha hakeneye izindi mbaraga zimwe zitari izogukinisha, abarizi ni abahanga cyane cyane , imana niba ibaho nitabare .
    Aho umuntu nyamuntu bamupfunyika muri box bakamokoresha icyo bashaka Kandi igihe bashatse.

    Nubwo statics yagaragaje umwe kuri batanu aba afite ikibazo wasanga Ari 3/5 , hari abarimo kugendana ibi bikomere Kandi benshi .
    Leta nidahagurukira abarizi iragira imfungwa nyinshi.

  2. It is not true story

  3. Tuyishimire Elie says:

    Impossible

  4. Ivyo ni vyo cane is true story .nanje ndumurundi ivyo vyarabaye.kand ino iwacu siryambere ivyo bibaye. Eee nizindi nkomezi nyene kweri zibikora

  5. Ishimwe says:

    Ndabona areba bidasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru