Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igikekwa ku by’inshoberamanga by’umusore watunguranye nyuma y’imyaka 3 apfuye yaranashyinguwe

radiotv10by radiotv10
13/10/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
5
Igikekwa ku by’inshoberamanga by’umusore watunguranye nyuma y’imyaka 3 apfuye yaranashyinguwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Ntara ya Gitega mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, mu Burundi, haravugwa inkuru yabereye benshi amayobera y’umusore wari umaze imyaka itatu apfuye ndetse yaranashyinguwe, wongeye kugaragara ari mutaraga. Hari abavuga icyo bakeka gishobora kuba cyarabayeho.

Uyu musore witwa Augustin Tuyisaba w’imyaka 18 y’amavuko, ni uwo muri Komini Itaha mu Ntara ya Gitega, yongeye kugaragara mu ntangiro z’iki cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023.

Yabonetse ubwo yinjiraga mu rusengero rw’Itorero rya Methodiste Libre, ruherereye mu Ntara ya Makamba, bahita bamenyesha umubyeyi we Bigirimana Angeline wasazwe n’ibyishimo byo kongera kubona umuhungu we yari amaze imyaka itatu ashyinguye.

Mu byishimo byinshi, uyu mubyeyi yabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko muri 2020, ari bwo yakiriye inkuru y’incamugongo ko umuhungu we wari waragiye gushakisha imibereho, yitabye Imana arohamye mu kiyaga.

Icyo gihe bakoze imihango yo gushyingura, bajya gufata umurambo, barawoza nk’uko bikorerwa imibiri y’abitabye Imana, ubundi bamushyira mu isanduku barashyingura.

Bigirimana Angeline yagize ati “Ndanezerewe kuba Imana yongeye kunyereka agahungu nari mfite ari kamwe mu bakobwa umunani, sinumva uko nayishimira.” 

Ni mu gihe uyu musore we yabonetse avuga amagambo macye, ndetse bigaragara ko ibitekerezo bitari ku murongo.

Iyi nkuru yabereye inshoberamahanga benshi, bavuga ko bitumvikana uburyo umuntu wapfuye ndetse akanashyingurwa, yakongera kuboneka ari muzima nyuma y’imyaka itatu.

Abazi iby’imigenzo gakondo mu Burundi, babwiye ikinyamakuru Jimbere cy’i Burundi ko ibyo kuba umuntu wari warapfuye yakongera kuboneka ari muzima, bishoboka.

Bavuga ko hari igihe umuntu apfa kubera kurogwa n’abafite ubuhanga mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo bazajye bamukoresha mu mirimo y’uburetwa, ku buryo iyo amaze gushyinguwa, abo babikoze, bamugarura mu Isi ya muntu ibyo Abarundi bita ‘kumurabura’, ubundi bagatangira kumukoresha mu ijoro.

Abo bavuga iby’iyi migenzo, bavuga ko iyo habaye ikosa mu gukora icyo gikorwa cy’uburozi cyabayemo kwibeshya, cyangwa hakaboneka undi murozi ushobora gusubiza ibuzima uwo muntu, azuka, bagakeka ko ari byo bishobora kuba byarabaye kuri Augustin Tuyisaba.

Tuyisaba bivugwa ko yari amaze imyaka itatu yarapfuye
Umuryango we wishimiye kongera kumubona
Umubyeyi we byamurenze

RADIOTV10

Comments 5

  1. Claude Harerimana says:
    2 years ago

    Hanze ahangaha hakeneye izindi mbaraga zimwe zitari izogukinisha, abarizi ni abahanga cyane cyane , imana niba ibaho nitabare .
    Aho umuntu nyamuntu bamupfunyika muri box bakamokoresha icyo bashaka Kandi igihe bashatse.

    Nubwo statics yagaragaje umwe kuri batanu aba afite ikibazo wasanga Ari 3/5 , hari abarimo kugendana ibi bikomere Kandi benshi .
    Leta nidahagurukira abarizi iragira imfungwa nyinshi.

    Reply
  2. Gustave Niyitegeka says:
    2 years ago

    It is not true story

    Reply
  3. Tuyishimire Elie says:
    2 years ago

    Impossible

    Reply
  4. Ndayishimiye Emile says:
    2 years ago

    Ivyo ni vyo cane is true story .nanje ndumurundi ivyo vyarabaye.kand ino iwacu siryambere ivyo bibaye. Eee nizindi nkomezi nyene kweri zibikora

    Reply
  5. Ishimwe says:
    2 years ago

    Ndabona areba bidasanzwe.

    Reply

Leave a Reply to Ishimwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 2 =

Previous Post

Menya icyemezo cyafashwe n’Abadepite ba Uganda ku ngingo nk’iyigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Next Post

America yabwije ukuri Congo kwanakunze kuvugwa n’u Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi
MU RWANDA

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yabwije ukuri Congo kwanakunze kuvugwa n’u Rwanda

America yabwije ukuri Congo kwanakunze kuvugwa n'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.