Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i Kigali mu Rwanda, yakoze impanuka ikomeye ihitana abantu batatu barimo Abanyarwanda babiri, aho bikekwa ko byatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 15 Ukuboza 2025 mu masaha asatira saa cyenda, ubwo uyi modoka yari iri mu muhanda wa Kabale-Mbarara mu Karere ka Rukiga, yerecyeza mu Rwanda.
Amakuru y’iyi mpanuka kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu Karere ka Rugezi, ASP Elly Maate, wemeje ko muri aba bantu bahise bahasiga ubuzima harimo Abanyarwanda babiri.
ASP Elly Maate yatangaje Abanyarwanda babiri baburiye ubuzima muri iyi mpanuka, ari Habiyaremye Ananias, na Habineza Alfred mu gihe Umunya-Uganda, ari John Herbert w’imyaka 26, ukomoka mu gace ka Kanyanya muri Kawempe, mu Karere ka Wakiso.
Uyu muvugizi wa polisi mu Karere ka Kigezi, Elly Maate, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko umushoferi wari utwaye iyi bisi, yagize uburangare ubwo yari ahantu h’umusozi uhanamye.
Maate yagize ati “Imodoka yataye mu muhanda, yinjira mu muyoboro w’amazi maze igwa mu mwobo munini. Ubwo bisi yanyereraga, urugi rwayo bivugwa ko rwacitse mu gihe abagenzi bageragezaga gusohoka ngo bakize ubuzima.”
Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo abantu bane, barimo barimo umushoferi, Habiyaremye Ananias w’imyaka 44, ukomoka mu karere ka Rwamagana mu Rwanda, hamwe n’abagenzi batatu b’abagore.
RADIOTV10







