Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry’Inkambi ya Kigeme

radiotv10by radiotv10
17/02/2024
in MU RWANDA
0
Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry’Inkambi ya Kigeme
Share on FacebookShare on Twitter

Isoko ryo mu Nkambi ya Kigeme icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo iherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka, n’ibyarimo byose, bikaba bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi.

Iyi nkongi yibasiye iri soko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, ahagana saa munani z’ijoro ubwo abacumbikiwe muri iyi nkambi yo mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Kigeme bari baryamye basinziriye.

Bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, bavuga ko bakanguwe n’inkongi yari ifite umuriri mwinshi, ku buryo na bo bahise batangira gukiza amagara, kuko bari bafite impungenge ko uyu muriro wanafata aho baba.

Umwe mu bari bafite ibyo bacururiza muri iri soko, yabwiye RADIOTV10 ko, ibyarimo byose byahiriyemo, kuko iyi nkongi yadutse mu gicuku abantu baryamye, bakabyuka bakiza ubuzima bwabo babonaga bushobora kujya mu kaga.

Imodoma izimya inkongi [Kizimyamoto] yarutse i Nyanza, yageze kuri iri soko nyuma y’isaha imwe riri gushya, ku buryo yasanze ryahiye ryakongotse.

📹AMASHUSHO📹
Isoko ryo mu Nkambi ya Kigeme mu Murenge wa Gasaka muri @Nyamagabe ryafashwe n'inkongi y'umuriro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Iri soko ryibasiwe n'inkongi, nyuma y'uko muri iyi nkambi huzuye isoko rishya rigiye no kwimukirwamo n'abacuruzi. pic.twitter.com/keiMbpGOTM

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) February 17, 2024

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfp, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye RADIOTV10 ko aka gasoko gato kegereye ishuri ry’impunzi z’Abanyekongo, kari gasanzwe kubakishije imbaho, ari na byo byatije umurindi iyi nkongi yari ifite ubuka.

Yagize ati “Byatumye uba mwinshi n’ibyarurizwagamo byose birashya. Twatabaye nka Polisi haniyambazwa ndetse n’imodoka izimya umuriro, turara tuzima, navuga ko umuriro wazimye mu kanya mu rukerera.”

Avuga ko hataramenyekana agaciro k’ibyahiriye muri iri soko kuko hagikusanywa amakuru yabyo, ati “Gusa ikigaragara ni uko ari byinshi.”

SP Emmanuel Habiyaremye uvuga ko nta muntu wahiriye muri iyi nkongi, yavuze ko bikekwa ko yaturutse ku bibazo by’umuriro w’amashanyarazi ushobora kuba wahuye na Circuit.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + fourteen =

Previous Post

Menya ibyemerejwe mu nama yarimo Abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.