Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe ‘President Cup’ mu mikino y’Igikombe cya Afurika, itangira itsinda ikipe ya Uganda ibitego 37 kuri 27 mu mukino wabereye kuri Petit Stade kuri iki cyumweru taliki ya 25 Mutarama 2026.
Yves Kayijamahe ni we wabaye umukinnyi mwiza muri iri uyu mukino.
President cup ni igikombe gihabwa ikipe yegukana umwanya wa 9 mu gikombe cy’Afurika cya Handball, muri make ni igikombe gihabwa ikipe yegukanye umwanya mwiza mu makipe aba yasezerewe adashoboye kugera muri 1/8.
Ibihugu 16 byari bigabanyije mu matsinda 4 mu gikombe cy’afurika cya Handball mu bagabo cyatangiye kuya 21 Mutarama 2026 muri BK Arena no muri Petit Stade.
Amakipe abiri muri buri tsinda, ubwo yose hamwe akaba 8, yakomeje mu kiciro gikurikiraho cyo guhatanira igikombe mu mikino nayo yatangiye kuri iki cyumweru , mu gihe andi 8 ariyo yatangiye guhatanira imyanya myiza kuva kuwa 9 kugeza kuwa 16, ari naho u Rwanda rwisanze nyuma yo gutsindwa na Nigeria mu mukino wa nyuma wo mu matsinda wabereye muri BK Arena kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Mutarama 2026.
Mu itsinda, u Rwanda rwari rwatsinze umukino umwe wa Zambia mu gufungura irushanwa, nyuma rutsindwa n’Algeria.
Nigeria n’Algeria zose zatsinze u Rwanda nizo zazamutse mu guhatanira igikombe cy’Afurika nyir’izina, Zambia iherekeza u Rwanda muri President cup.
Gutsinda Uganda mu mukino wa mbere w’u Rwanda wo guhatanira president cup , byatumye rukomeza kugira ikizere , aho rutegereje igihugu ruzahura nacyo mu mukino ukurikiye aho ruzahura n’ikipe itsinda hagati ya Cameroun na Benin.
Imikino y’amakipe 8 ari guhatanira igikombe yatangiye gukinirwa muri BK Arena kuri iki cyumweru mu gihe andi umunani ari guhatanira president cup nayo yatangiye gukinirwa muri Petit Stade. Umukino wa nyuma uzaba ku italiki ya 31 Mutarama 2026.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











