• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda gishobora kurara kibonye nyiracyo

radiotv10by radiotv10
15/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda gishobora kurara kibonye nyiracyo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, ikomeje gucigatira amahirwe yose yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’Umupira w’amakuru ya 2023-2024, ishobora kurara icyegukanye.

Ni kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, hakinwa umukino w’ikirarane w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho APR FC ihura na AS Kigali.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, irasabwa gutsinda uyu mukino igahita yegukana Shampiyona y’uyu mwaka nubwo hagisigaye imikino ine ngo Shampiyona ishyirweho akadomo.

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, ikipe ya AS Kigali irakira APR FC kuri Kigali Pele Stadium, aho uyu mukino wari kuba wabaye mbere y’icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaza gusubikwa kubera ibyago bya APR FC iherutse gupfusha uwari umutoza wayo wongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrani.

Impamvu APR FC ishobora kwegukana igikombe cya Shampiyona, ni uko iri ku mwanya wa mbere n’amanota 59 ikaba irusha Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri amanota 11. Bivuze ko nitsinda ikinyuranyo kigera ku manota 14, kandi mu mikino ine (4) isigaye ngo Shampiyona irangire niyo APP FC ntibyatuma ikipe yaba iyikurikiye iyirusha amanota.

APR FC iramutse yegukanye iki gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, kiraba kibaye icya kane itwaye yikurikiranya.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

DRCongo: Icyo Gatulika ivuga ku bidakwiye byakorewe Karidinali ukomeye muri Kiliziya ku Isi

Next Post

Igihugu cyafashije Israel kuzimya misile yarashweho cyayimenyesheje ko nishaka kwihorera izirwariza

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Igihugu cyafashije Israel kuzimya misile yarashweho cyayimenyesheje ko nishaka kwihorera izirwariza

Igihugu cyafashije Israel kuzimya misile yarashweho cyayimenyesheje ko nishaka kwihorera izirwariza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.