Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igikombe cy’Amahoro: Imikino imwe yasize hamenyekanye umukino w’ishiraniro wa 1/2

radiotv10by radiotv10
06/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igikombe cy’Amahoro: Imikino imwe yasize hamenyekanye umukino w’ishiraniro wa 1/2
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino yo kwishyura muri 1/4 cy’Igikimbe cy’Amahoro iri gusiga hamenyekanye amakipe yinjiye muri 1/2 n’uko azahura mu mikino yo muri iki cyiciro, irimo derby y’umutekano, aho Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC izahura n’iya Polisi y’u Rwanda, Police FC.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025, aho Ikipe ya APR FC ibaye iya 3 ibonye itike ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera Gasogi United ku giteranyo cy’igitego kimwe ku busa. Umukino wo kwishyura, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

APR FC izahura na Police FC muri 1/2, aho iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yabonye itike isezereye As Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Aya makipe asanzwe azwiho guhangana, yaherukaga no guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cyegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC itsinze iyi ya Polisi y’u Rwanda Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yuko iminota 90′ ndetse na 30′ y’inyongera yari yarangiye ari 0-0.

Umukino wo kwishyura wo kuri uyu wa Gatatu, amakipe yombi yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri, bituma Police FC ikomeza kuza imbere ya AS Kigali.

As Kigali yabanje igitego cyatsinzwe na Haruna Niyonzima, ariko kiza kwishyurwa na Ashraf Mandela. Police FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Djibrine Akuki.

As Kigali yishyuye mu minota y’inyongera ku gitego cyatsinzwe na Jospin Nshimirimana kuri penalty, ariko Police FC yakomeje kubera ibitego bibiri kuri kimwe yatsinze mu mukino ubanza.

Indi kipe iri muri 1/2, ni Mukura VS yasezereye Amagaju FC kuri penaliti eshatu kuri ebyiri mu mukino wabaye ku wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, nyuma y’aho Mukura yari yishyuye ibitego bibiri yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Umukino usigaye wa 1/2 uri kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe saa 18h00, aho Gorilla FC yakira Rayon Sports FC, aho aya makipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza.

Ikipe izakomeza hagati ya Gorilla FC na Rayon Sports FC niyo izahura na Mukura VS muri 1/2 cy’iki Gikombe cy’Amahoro.

APR FC yasezereye Gasogi United
Police FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/2

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku makuru yari yatangajwe kuri General Omega wa FDLR

Next Post

Maj.Gen. Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari muri Centrafrique

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Maj.Gen. Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari muri Centrafrique

Maj.Gen. Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari muri Centrafrique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.