Imikino yo kwishyura muri 1/4 cy’Igikimbe cy’Amahoro iri gusiga hamenyekanye amakipe yinjiye muri 1/2 n’uko azahura mu mikino yo muri iki cyiciro, irimo derby y’umutekano, aho Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC izahura n’iya Polisi y’u Rwanda, Police FC.
Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025, aho Ikipe ya APR FC ibaye iya 3 ibonye itike ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera Gasogi United ku giteranyo cy’igitego kimwe ku busa. Umukino wo kwishyura, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
APR FC izahura na Police FC muri 1/2, aho iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yabonye itike isezereye As Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3.
Aya makipe asanzwe azwiho guhangana, yaherukaga no guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cyegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC itsinze iyi ya Polisi y’u Rwanda Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yuko iminota 90′ ndetse na 30′ y’inyongera yari yarangiye ari 0-0.
Umukino wo kwishyura wo kuri uyu wa Gatatu, amakipe yombi yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri, bituma Police FC ikomeza kuza imbere ya AS Kigali.
As Kigali yabanje igitego cyatsinzwe na Haruna Niyonzima, ariko kiza kwishyurwa na Ashraf Mandela. Police FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Djibrine Akuki.
As Kigali yishyuye mu minota y’inyongera ku gitego cyatsinzwe na Jospin Nshimirimana kuri penalty, ariko Police FC yakomeje kubera ibitego bibiri kuri kimwe yatsinze mu mukino ubanza.
Indi kipe iri muri 1/2, ni Mukura VS yasezereye Amagaju FC kuri penaliti eshatu kuri ebyiri mu mukino wabaye ku wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, nyuma y’aho Mukura yari yishyuye ibitego bibiri yari yatsinzwe mu mukino ubanza.
Umukino usigaye wa 1/2 uri kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe saa 18h00, aho Gorilla FC yakira Rayon Sports FC, aho aya makipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza.
Ikipe izakomeza hagati ya Gorilla FC na Rayon Sports FC niyo izahura na Mukura VS muri 1/2 cy’iki Gikombe cy’Amahoro.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10