• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igikombe cy’Amahoro kigeze mu mahina: Avugwa mbere y’imikino isiga hamenyekanye amakipe azakina final

radiotv10by radiotv10
23/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igikombe cy’Amahoro kigeze mu mahina: Avugwa mbere y’imikino isiga hamenyekanye amakipe azakina final
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, irakinwa isige hamenyekanye amakipe azahurira ku mukino wa nyuma, hagati y’amakipe ane arimo Rayon Sports iheruka iki Gikombe, ikaba igiye gukina yarabanje gutsindwa.

Ni imikino ibiri ikinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, irimo uhuza Rayon Sports na Bugesera FC yabonye intsinzi mu mukino wa mbere.

Umukino ubanza, Bugesera FC yari yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Ruhinda Farouk, aho wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Amakuru avugwa muri Rayon Sports, avuga ko abakinnyi nka Mitima Isaac na Bugingo Hakim bari baravunitse, ubu bameze ndetse umukino w’uyu munsi bashobora kuwukina.

Aya makipe kandi no muri Shampiyona yacakiranye ku Cyumweru, aho Rayon Sports yari yihimuye kuri Bugesera FC ikayitsinda ibitego 2-1.

Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro, urahuza Gasogi United na Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda.

Umukino ubanza, Gasogi yatsinze inarusha Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Muderi Akbar, ku buryo Police FC isabwa gutsinda Gasogi ibitego 2-0 cyangwa ibiri hejuru y’ibyo.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + two =

Previous Post

Bavuze ibibatungura iyo bagiye gufata irangamuntu byerecyeye amafaranga baba bagomba kwishyura

Next Post

Irebere ikiganiro cy’ubwuzu cyanyunze benshi cy’Umufaransa n’Umunyarwanda bahuye banyonga amagare (VIDEO)

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Irebere ikiganiro cy’ubwuzu cyanyunze benshi cy’Umufaransa n’Umunyarwanda bahuye banyonga amagare (VIDEO)

Irebere ikiganiro cy’ubwuzu cyanyunze benshi cy’Umufaransa n’Umunyarwanda bahuye banyonga amagare (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.