Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe
Share on FacebookShare on Twitter

Abakorera muri Gare ya Ngoma mu Karere ka Ngoma, baravuga ko batunguwe no kubakirwa Gare ihabanye n’igishusho mbonera cyayo bari beretswe mbere, kuko bakicyerekwa babonaga kigiye guhindura isura y’uyu mujyi kuko cyari kigizwe n’inyubako zigeretse, none ntazo babona.

Aba baturage barimo abafite ibikorwa bakorera muri iyi Gare nk’ubucuruzi, bavuga ko bari bagaragarijwe igishushanyo mbonera cy’inyubako zigeretse, ku buryo bumvaga bagiye kubona ahantu hagezweho ho gucururiza.

Umwe muri bo yagize ati “Mu by’ukuri uko igishanyo mbonera twakibonye hari hariho inyubako ya etaji. Nyuma mu kubaka si ko byagenze uko igishushanyo mbonera cyagaragaraga si ko byubahirijwe.”

Undi witwa Nshimiyimana Cyprien yagize ati “Ntabwo ari ko igishushanyo mbonera cyubatswe. Ariko buriya kibaye cyubatswe kikavugururwa.”

Aba baturage bavuga ko iyi Gare ya Ngoma iyo iza kubakwa nk’uko bari babigaragarijwe mu gishushanyo mbonera, byari gufasha umujyi wa Ngoma gutera imbere no kurushaho kugaragara neza, ariko ngo ubu ntacyahindutse.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko habanje kubakwa aho imodoka ziparika, ku buryo iby’inyubako bizaza nyuma.

Uyu muyobozi utagaragaza igihe ibiri mu mishinga bizakorerwa, yagize ati “Icyo akarere kakoze kayeretse igishushanyo cya Gare nuko gikwiye kuba kimeze tukiganiraho. Umushoramari (Jali Investment Group) rero iyo yubaka agenda agira ibyiciro, yabanje gukora Gare nziza, icyiciro cya kabiri turi mu biganiro na we kugira ngo azahashyire inzu y’ubucuruzi, yarabyemeye rero ariko icyatinze ni igihe twari twumvikanye na we aba agishakisha ubushobozi kandi turi mu biganiro na we rwose.”

Gare ya Ngoma ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka ziri hagati ya 150 na 200 ku munsi, ariko abaturage n’abayikoresha bagasaba ko igice cy’ubucuruzi cyari kubakwa cyakubakwa vuba kugira ngo bibafashe mu mikorere.

Bari beretswe igishushanyo kirabanyura
Ariko ibyo bubakiwe birahabanye
Bavuga ko batabyumva

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + twenty =

Previous Post

Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza

Next Post

Menya intandaro y’ifungwa rya zimwe muri sitasiyo zizwi mu Rwanda zahagaze burundu

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya intandaro y’ifungwa rya zimwe muri sitasiyo zizwi mu Rwanda zahagaze burundu

Menya intandaro y’ifungwa rya zimwe muri sitasiyo zizwi mu Rwanda zahagaze burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.