Abakorera muri Gare ya Ngoma mu Karere ka Ngoma, baravuga ko batunguwe no kubakirwa Gare ihabanye n’igishusho mbonera cyayo bari beretswe mbere, kuko bakicyerekwa babonaga kigiye guhindura isura y’uyu mujyi kuko cyari kigizwe n’inyubako zigeretse, none ntazo babona.
Aba baturage barimo abafite ibikorwa bakorera muri iyi Gare nk’ubucuruzi, bavuga ko bari bagaragarijwe igishushanyo mbonera cy’inyubako zigeretse, ku buryo bumvaga bagiye kubona ahantu hagezweho ho gucururiza.
Umwe muri bo yagize ati “Mu by’ukuri uko igishanyo mbonera twakibonye hari hariho inyubako ya etaji. Nyuma mu kubaka si ko byagenze uko igishushanyo mbonera cyagaragaraga si ko byubahirijwe.”
Undi witwa Nshimiyimana Cyprien yagize ati “Ntabwo ari ko igishushanyo mbonera cyubatswe. Ariko buriya kibaye cyubatswe kikavugururwa.”
Aba baturage bavuga ko iyi Gare ya Ngoma iyo iza kubakwa nk’uko bari babigaragarijwe mu gishushanyo mbonera, byari gufasha umujyi wa Ngoma gutera imbere no kurushaho kugaragara neza, ariko ngo ubu ntacyahindutse.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko habanje kubakwa aho imodoka ziparika, ku buryo iby’inyubako bizaza nyuma.
Uyu muyobozi utagaragaza igihe ibiri mu mishinga bizakorerwa, yagize ati “Icyo akarere kakoze kayeretse igishushanyo cya Gare nuko gikwiye kuba kimeze tukiganiraho. Umushoramari (Jali Investment Group) rero iyo yubaka agenda agira ibyiciro, yabanje gukora Gare nziza, icyiciro cya kabiri turi mu biganiro na we kugira ngo azahashyire inzu y’ubucuruzi, yarabyemeye rero ariko icyatinze ni igihe twari twumvikanye na we aba agishakisha ubushobozi kandi turi mu biganiro na we rwose.”
Gare ya Ngoma ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka ziri hagati ya 150 na 200 ku munsi, ariko abaturage n’abayikoresha bagasaba ko igice cy’ubucuruzi cyari kubakwa cyakubakwa vuba kugira ngo bibafashe mu mikorere.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10