Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Kenya cyungutse General-Full n’umugore wa mbere ukigizemo umwanya ukomeye

radiotv10by radiotv10
02/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Kenya cyungutse General-Full n’umugore wa mbere ukigizemo umwanya ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto yazamuye mu mapeti Lt Gen Charles Muriu Kahariri, amuha irya General, ahita anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, asimbura Gen Francis Ogolla uherutse kugwa mu mpanuka ya kajugujugu, anagira Maj-Gen Fatuma Gaiti Ahmed, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, ubaye umugore wa mbere ugize umwanya ukomeye mu Gisirikare cya Kenya.

Perezida wa Kenya kandi yahise anazamura mu mapeti Maj-Gen John Mugaravai Omenda, ahabwa ipeti rya Lieutenant General, ahita anagirwa Umugaba Mukuru Wungirije.

Nanone kandi Perezida William Ruto yagize Maj-Gen Fatuma Gaiti Ahmed, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, aba umusirikare w’igitsinagore ugize umwanya wo hejuru mu gisirikare cya Kenya.

Nanone Maj-Gen Thomas Ng’ang’a, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya zirwanira mu mazi, yagizwe

Umuyobozi Mukuru Wungirije (Vice Chancellor), ndetse n’ushinzwe imiyoborere n’imari muri Kaminuza y’Igisirikare cya Kenya (National Defence University-Kenya).

Maj Gen Ng’ang’a, ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Mazi, azasimburwa na Maj-Gen Paul Owuor Otieno.

Nanone hari abandi basirikare bazamuwe mu mapeti n’abahamwe imyanya mu buyobozi bw’Igisirikare cya Kenya, barimo Brigadier Gen Peter Nyamu Githinji, wahawe ipeti rya Maj-Gen ahita anagirwa umuyobozi wihariye ushinzwe abakozi mu Ishuri rikuru ry’Igisirikare.

Nanone Brigadier Gen Jattani Kampare Gula, na Brig Gen George Okumu, bahawe ipeti rya Major General, banahabwa imyanya mu buyobozi bw’Igisirikare cya Kenya.

Charles Muriu Kahariri yahawe ipeti rya General ahita anagirwa Umugaba Mukuru wa KDF
Maj-Gen Fatuma Gaiti Ahmed, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

M23 nyuma yo gufata agace gakungahaye kuri ‘Coltan’ hagaragajwe intwaro yambuye FARDC

Next Post

Kigali: Igisobanuro gihanitse cy’impano inogeye ijisho abakozi bageneye umukoresha ku munsi w’Umurimo

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Igisobanuro gihanitse cy’impano inogeye ijisho abakozi bageneye umukoresha ku munsi w’Umurimo

Kigali: Igisobanuro gihanitse cy’impano inogeye ijisho abakozi bageneye umukoresha ku munsi w’Umurimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.