Minisititi w’Ibidukikije avuga ko abaturage bavuga ko Gaze n’amakara bihenze, bakwiye kumenya ko ingaruka zo kutabikoresha, abantu bagakomeza gukoresha inkwi, ari zo ziremeye kurushaho.
Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abaturage batarabona gaze bajya bakoresha imbabura zikoresha inkwi nke; hari abaturage bavuga ko zihenze ku buryo badashobora kubona ubushobozi bwo kuzigura.
Harabura amezi abarirwa ku ntoki ngo Guverinoma y’u Rwanda igaragaze aho igeze mu kugabanya ibicanwa ku rugero rwa 42%.
Iyi ni imibare bagomba kugeraho mu mwaka 2024. Uru ni urugendo rusaba kugabanya inkwi n’amakara bikoreshwa mu Rwanda. abadashobora kubona gaze ngo bagomba kuyoboka Imbabura zikoreshwa inkwi nke.
Minisitiri w’Ibudukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yagize ati “Mu gihe tutarabigeraho tuyoboke rondereza. Ducane makeya cyangwa ducane inkwi nkeya.”
Icyo gisubizo kuri rubanda rudafite ubushobozi bwa gaze; cyatumye dushaka abaturage bakoresha ubwo buryo. Twerekeje mu Karere ka Kamonyi, mu Kagari ka Mukinga.
Musabyimana Agnes twasanze atekeye ku mbabura ya rondereza, avuga ko asigaye akoresha igihe gito mu gutegura ifunguro.
Yagize ati “Aya mazi tuyashyizeho mu minota itarenze icumi arahiye. Ubu tugiye guteka ubugari, ariko iyo biza kuba ku mashyiga asanzwe twashoboraga kuyacanira iminota makumyabiri cyangwa mirongo itatu.”
N’ubwo uyu mubyeyi yemeza ko iyi mbabura ishobora kuba yoroshya akazi; avuga ko umuturage utayihawe na Leta adashobora kuyigura kuko igiciro cyayo gihanitse.
Ati “Bavugaga ko igura amafarannga y’u Rwanda asaga ibihumbi mirongo ine, ntabwo ayo mafaranga nayabona. Amafaranga agira byinshi agendamo, ni yo mpamvu hakiri abandi bagikoresha inkwi nyinshi n’amakara.”
Minisitiri w’Ibidukikije abitangaho igisubizo agira ati “Ntabwo navuga ko ibikoresho bihenze kubera ko gutema amashyamba biduhenda kurusha. Reba twatemye amashyamba ducanye inkwi z’ibiti bikiri bitoya, nta bikoresho twavanye muri ibyo biti, twanduje ikirere n’umwotsi, natwe twiyanduje kubera ko umwotsi ubangamira ubuzima bw’abantu. Nta giciro washyira ku buzima bw’umuntu. Ibikoresho uko byaba bihenze kose, ni ukugura inshuro imwe ariko ukaba ukize ibintu byinshi.”
Kugeza ubu ibigo bikoresha inkwi nyinshi ari byo bashyizemo imbagaraga, ariko ngo bizeye ko leta izakomeza kongera uburyo busimbura inkwi n’amakara.
David NZABONIMPA
RADIOTV10