Umuhanzi uhetse ‘Afrobeat’ mu Rwanda wavuzwe mu bibazo na Label bakoranaga arashyize abivuzeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Injyana ya ‘Afrobeats’ Mico The Best wigeze kuvugwaho kutajya imbizi n’inzu ya KIKAC bakoranaga, yavuze ko imikoranire yabo yarangiye, ndetse ko ubu yahuzwe kuzongera gukorana na Label ukundi.

Muri Mutarama uyu mwaka, havuzwe ibibazo byari biri hagati ya Mico The Best n’iyi Label ya KIKAC, twanaditseho inkuru bwa mbere nka RADIOTV10, aho byavugwaga ko harimo urunturuntu.

Izindi Nkuru

Byavugwaga ko uyu muhanzi ashaka kuyisezera kuko yabonaga harimo itonesha ryo kuba ubuyobozi bw’iyi Label bwaritaga ku muhanzi umwe, ndetse ntibunubahirize ibyari biri mu masezerano bagiranye.

Mico The Best ubu yemeye ko imikoranire ye n’iyi Label yarangiye, ndetse kubera ibibazo bagiranye yahise ahurwa kuzongera gukorana n’inzu ifasha abahanzi. Ati Ubu byagorana ko hari uwansinyisha ngo ajye agenzura ibikorwa byanjye.

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwami wa Afrobeats mu Rwanda, avuga ko kuba umuhanzi yakwikorana bigoye ariko mu gihe byashoboka ntako byaba bisa. Ati Kwikorana nubwo bigoye ariko byashoboka, ubu ngiye kubigerageza kandi bizakunda.”

Icyakora avuga ko nubwo atagikorana na KIKAC, ntacyo impande zombi zishinjanya, kuko amasezerano yabo yarangiye mu buryo bwumvikanyweho.

Mico The Best wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe nk’iyitwa ‘Igare’, ‘Umunamba’, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nayanjye’.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru