Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu wabaye Miss w’u Rwanda yamusubije amubaza uwamuhaye inshingano zo gukirikirana ubuzima bwe, kandi ko gutwita kwe atari umushinga rusange.
Ni nyuma yuko uwitwa Ishimwe Edman wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, anyujije ubutumwa butavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, yinjira mu buzima bwite bwa Miss Isimwe Naomie.
Uyu Edman yagize ati “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”
Ubu butumwa bwe bwakurikiwe n’ubw’abandi bantu babutanzeho ibitekerezo, bamunenga kwinjira mu buzima bwite bw’uyu wabaye Miss w’u Rwanda, Nishimwe Naomie
Benshi bagaragaje nubwo abantu bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko umuntu akwiye kugira aho agarukira.
Miss Nishimwe Naomie na we utaripfanye, mu butumwa yatanze asubiza uyu mugabo, yagize ati “Ni nde wagushinze gukurikirana ubuzima bwanjye. Gutwita kwanjye ntabwo ari umushinga rusange nshuti.”
Uyu wahoze akora itangazamakuru mu Rwanda, usigaye aba muri Canada, ni umwe mu bakunze kunyuza ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga butavugwaho rumwe, benshi bamugaya kwinjira mu buzima bw’abantu bwite.
RADIOTV10











