Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yamaganye igitekerezo cya Munyakazi Sadate na we wigeze kuyobora iyi kipe ukomeje gutangaza ko ashaka kuyegukana ikaba iye bwite, ayitanzeho milyari 5 Frw.
Twagirayezu Thadée yagarutse kuri bimaze iminsi bitangazwa na Munyakazi Sadate ndetse agaruka no kuri Milliyari 5 Frw avuga ko yiteguye gushora mu ikipe ya Rayon Sports.
Twagirayezu avuga ko iyi kipe itagurishwa ahubwo izagurwamo imigabane ndetse ko izo Milliyari 5 Frw zibonetse n’ubundi bakomeza bagashaka izindi kuko muri iyi si nta mwanya wo kuruhuka uhari.
Yagize ati “Ntabwo Rayon Sports igurishwa, izagurwamo imigabane. Niba ashaka kuruhura abafana, iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo milliyari 5 tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”
Munyakazi Sadate kandi yari yatangaje ko hari amafaranga ashobora guha iyi kipe kugira ngo ibashe kwitwara neza izanabashe kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Perezida wa Rayon Sports kandi avuga ko Munyakazi Sadate ukomeje kugaragaza ko akunda iyi kipe, atajya ayitangamo imisansu, kandi ko iyo aza kuba yifuriza iyi kipe gutsinda, yagakwiye kubikora atarinze gutegereza ko igera mu bihe bibi.
Yavuze ko hari itsinda risanzwe ritanga imisanzu yo gufasha Rayon Sports, ku buryo kuri buri mukino hari amafaranga batanga yo gufasha iyi kipe.
Ati “Iryo tsinda nubwo Sadate aririmo nta musanzu atanga. Niba ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare, iyo utegereje ko itsindwa ukagira icyo uvuga, ntabwo mba mbisobanukirwa kandi gutsindwa n’ibisanzwe.”
Mu byari byatangajwe na Munyakazi Sadate kandi harimo ko afite imishinga yahutse kuri iyi kipe mu gihe yaba ayegukanye, irimo no kuzagura indege yajya iyifasha gukora ingendo zo kujya gukina hanze mu gihe izaba yagiye mu mikino nyafurika.


Aime Augustin
RADIOTV10