Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi, mu gihe ubuyobozi bwo bubizeza ko bashonje bahishiwe, kuko bitazarenza mu kwa 06 umwaka utaha batarishyurwa.

Aba baturage bavuga ko imyaka itatu ishize hakozwe imiyoboro y’amazi hanubatswe ibigega, aho ibi bikorwa byombi byangije imwe mu mitungo yabo, bakanabarirwa ingurane ariko ko bategereje amaso agahera mu kirere.

Maniriyo Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagali ka Gisagara, yagize ati “Bandanduriye imyaka bari bamabariye ibihumbi 169. Hashize imyaka itatu nyategereje narahebye.”

Mukurarinda Donath na we yagize ati “Njye mu kwanjye harimo Robine n’ikigega bandanduriye imyaka  bambarira 176 000 Frw ndategereza ndaheba.”

Aba baturage bavuga ko  iki kibazo bakigejeje mu nzego zibishinzwe bakabwirwa ko bagiye kubona amafaranga yabo, ariko imyaka ikaba ibaye itatu bagitegereje.

Mukurarinda Donath Ati “Badutumye ibyangombwa baratubwira ngo dutegereze. Amaso yaheze mu kirere, batwishyure twikenure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo gikemurwe.

Ati “Bashonje bahishiwe, abafite ikibazo cy’ingurane bitarenze mu kwa gatandatu k’umwaka utaha nta kirarane kizaba kirimo bose bazaba bishyuwe.”

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje amaso yaraheze mu kirere

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Next Post

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Related Posts

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na...

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.