Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi, mu gihe ubuyobozi bwo bubizeza ko bashonje bahishiwe, kuko bitazarenza mu kwa 06 umwaka utaha batarishyurwa.

Aba baturage bavuga ko imyaka itatu ishize hakozwe imiyoboro y’amazi hanubatswe ibigega, aho ibi bikorwa byombi byangije imwe mu mitungo yabo, bakanabarirwa ingurane ariko ko bategereje amaso agahera mu kirere.

Maniriyo Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagali ka Gisagara, yagize ati “Bandanduriye imyaka bari bamabariye ibihumbi 169. Hashize imyaka itatu nyategereje narahebye.”

Mukurarinda Donath na we yagize ati “Njye mu kwanjye harimo Robine n’ikigega bandanduriye imyaka  bambarira 176 000 Frw ndategereza ndaheba.”

Aba baturage bavuga ko  iki kibazo bakigejeje mu nzego zibishinzwe bakabwirwa ko bagiye kubona amafaranga yabo, ariko imyaka ikaba ibaye itatu bagitegereje.

Mukurarinda Donath Ati “Badutumye ibyangombwa baratubwira ngo dutegereze. Amaso yaheze mu kirere, batwishyure twikenure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo gikemurwe.

Ati “Bashonje bahishiwe, abafite ikibazo cy’ingurane bitarenze mu kwa gatandatu k’umwaka utaha nta kirarane kizaba kirimo bose bazaba bishyuwe.”

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje amaso yaraheze mu kirere

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 16 =

Previous Post

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Next Post

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Related Posts

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC na rwiyemezamirimo umwe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

by radiotv10
11/10/2025
0

By Ivan Ntwali, Country Director at the Mastercard Foundation in Rwanda Every October 11, the world marks the International Day...

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

by radiotv10
11/10/2025
0

Every year, thousands of young people graduate from universities full of dreams, ambition, and excitement for the future. But for...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa
MU RWANDA

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

13/10/2025
Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

13/10/2025
Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

13/10/2025
Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

13/10/2025
Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.